Phocas Fashaho wakoreye igihe kinini Radio VOA, yamamaye cyane mu myaka 30 ishize binyuze mu ndirimbo yahimbye n’ibitaramo yakoraga afatanyije n’itsinda baririmbanaga. Izina rye ryinjiye mu mitima ya benshi mu 1990 biciye mu ndirimbo ‘Ishiraniro’ yakundwakajwe kubera ubutumwa bwihariye n’injyana icuranzemo.
Uyu muhanzi uri mu kigero cy’imyaka 50 asanzwe afite indirimbo yitwa ‘Ishiraniro’ iherutse gusubirwamo na Daddy Cassanova ikongera igakundwa. Yavuze ko agiye kongera guhanga ndetse agakora umuziki awushyizeho umutima akamara ipfa abakunze inganzo ye mu myaka yo hambere.
Ubu Phocas Fashaho yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndiho Ntariho’, yayihanze nyuma y’uko yaherukaga muri studio mu mbere gato y’umwaka wa 1994. Iyi yayikoreye muri Amerika muri Leta ya Maryland mu gace kitwa Germantown ari naho atuye.
Mu kiganiro na IGIHE, Phocas Fashaho yasobanuye ko iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer w’umuhanga cyane witwa Jaja Bashengezi ukorera muri studio ye bwite ya RFK Productions.
Yasobanuye ko yari amaze imyaka irenga 20 adakora umuziki nyuma y’uko yaciwe intege na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe ngo nibwo yari yabonye ubushobozi yinjiye muri studio gutunganya album ye ya mbere.
Yagize ati “Nari naracitse intege kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye ari bwo nkibona amafaranga yo kujya gukora album yanjye ya mbere muri studio, byose bihita bipfa narimaze gutangira imishinga y’indirimbo ebyiri cyangwa eshatu gusa.”
Yongeraho ati “ Nageze aho nza ino[muri Amerika] aha kwiga, mpita mbona ikiraka kuri Radio VOA, nyuma kivamo akazi gahoraho, umwanya ubura utyo. Ibyo byose rero byarangiye numva nkuze, iyo jugujugu ntakiriyirimo. Ariko narabitekerezaga, nkabura gusa ikintera akanyabugabo.”
Fashaho yavuze ko afite indi mishinga myinshi y’indirimbo azakomeza gukora nyuma y’iyi nshyashya yashyize hanze.



















TANGA IGITEKEREZO