00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Piers Morgan yasezeye kuri ITV nyuma yo guhinyuza Meghan Markle

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 10 March 2021 saa 09:44
Yasuwe :

Umunyamakuru ukomeye mu Bwongereza, Piers Morgan, wakoreraga Televiziyo ya ITV yasezeye kuri iyo televiziyo amazeho imyaka itandatu, azira amagambo yavuze mu kiganiro Good Morning Britain, ahinyuza ibyo Meghan Markle yavuze.

BBC ivuga ko Morgan yari umunyamakuru umaze imyaka irenga 30 mu itangazamakuru. Yakoraga ikiganiro kitwa ‘Good Morning Britain’ buri gitondo kuri televiziyo ya ITV ikorera mu Bwongereza.

Nyuma y’ikiganiro Meghan Markle n’umugabo we Igikomangoma Harry bagiranye na Oprah, cyavuzwemo byinshi birimo kuba Meghan yaragize ihungabana hafi no kwiyahura, ndetse bakavugamo n’irondaruhu abantu b’ibwami bakoreye umwana wabo, Morgan yarengejeho amagambo menshi abakwena avuga ko atemeranya na gato n’ibyo Meghan yavuze.

Yagize ati “Ni nde watse ubufasha akabukwima? Uwo wabwatse yakubwiye iki? Mumbabarire njye sinemera ijambo na rimwe Meghan Markle yavuze. Sinabyemera niyo yakora iki. Ukuntu yangije isura y’umuryango w’ibwami bigaragaza ko abafitiye urwango.”

Aya magambo n’andi menshi yavuze avuga ko Meghan ari umubeshyi ruharwa, ntiyigeze ashimisha abantu benshi barimo n’abo bakorana ndetse umuyobozi mukuru wa ITV yavuze ko atemeranya n’ibyo Morgan yavuze.

Nyuma yo guhinyuza Meghan, ibiro bya Leta bishinzwe itumanaho mu Bwongereza (Ofcom) byatangaje ko byakiriye ubutumwa burenga ibihumbi 41 butishimiye ibyo Morgan yamuvuzeho, ku buryo bigiye gutangira kumukoraho iperereza.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo humvikanye amakuru y’uko Morgan atakiri umunyamakuru wa ITV.

Umuvugizi wayo yagize ati “Nyuma y’ibiganiro bitandukanye na ITV, Piers Morgan, yafashe umwanzuro wo guhagarika imirimo yakoraga mu kiganiro ‘Good Morning Britain’. ITV yakiriye icyemezo cye kandi nta kindi yakongeraho.”
Morgan ntacyo aravuga nyuma y’iri tangazo rya Televiziyo yakoreraga.

Yari azwiho kuba umuhanga cyane mu kazi akora. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo The Sun, News of the World, Daily Mirror, CNN, ndetse na ITV. Yakoze mu kanama nkemurampaka ka ‘Britain’s Got Talent’ ndetse ni n’umwanditsi w’ibitabo ukomeye.

Morgan yasezeye ku kazi azira amagambo aherutse kuvuga ku kiganiro Meghan yagiranya na Oprah (Frazer Harrison/Getty Images )

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages