00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini wo muri Dream Boys yahagaritse amashuri kubera umuziki

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 6 January 2016 saa 09:34
Yasuwe :

Nemeye Platini, umwe mu bagize itsinda rya Dream Boyz yahagaritse amashuri ye yo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza kubera gahunda z’akazi k’umuziki akora buri munsi.

Platini uririmbana na TMC yabwiye IGIHE ko kwiga ari byiza ariko biba akarusho iyo nta kindi kintu ubifatanyije kubera ko ari ibintu bitoroshye kandi bisaba umwanya uhagije.

Uyu musore wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yahagaritse amasomo ahitamo kubanza gukorera amafaranga nyuma akazongera agasubira ku ntebe y’ishuri gukarishya ubwenge.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Nari naratangiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) ariko nahagaritse hagati maze kwiga igihembwe cya mbere kubera akazi k’umuziki kari kenshi mbona ntabasha kubifatanya byombi.”

Yakomeje asobanura ko nubwo yahagaritse kwiga akibifite ku mutima ndetse ko mu gihe cya vuba azasubukura amasomo ye dore ko mu masaziro ye yifuza kuzakora ibijyanye n’ubucuruzi n’imiyoborere arimo kwiga.

Platini yaboneyeho kugira inama abahanzi bato bakunda umuziki ariko bakiri mu mashuri ko babanza gushyira imbaraga mu kwihugura mu bumenyi umuziki bakazawukora nyuma.

Platini yigaga ibijyanye n’imiyoborere n’ubushabitsi ’Business Administration ’muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Platini (ibumoso) aragira inama abahanzi bagenzi be bakiri mu mashuri kubanza kwiga, umuziki ukaza nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages