Ibi bitaramo byasojwe n’icyabaye ku mugoroba wa tariki 9 Ukuboza 2023 cyari kiyobowe na MC Tino, byahujwe n’ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA.
Ni ibitaramo byari bibaye ku nshuro ya mbere bibanziriza itangwa ry’ibihembo bya Isango na Muzika Awards tariki 17 Ukuboza 2023 muri Park inn Hotel.
Urubyiruko rutuye Norvège ya Kigali rwishimiye kubona aba bahanzi bakunda muri aka gace batuye kari kwihuta cyane mu iterambere ari nayo ntandaro yo kwitwa izina Norvège ry’igihugu kiri mu Majyaruguru y’Uburayi.
Bwiza wari utegerejwe na benshi yataramanye n’uru rubyiruko binyuze mu ndirimbo zirimo Exchange, Ready, Rumors, Yiwe , Cinema, Do Me n’izindi.
Uyu muhanzikazi yakurikiwe n’ Umuyobozi wa Isango Star Mugabo Laetitia, washimiye urubyiruko rwaje kwifatanya nabo kuri uyu munsi wa nyuma w’ibi bitaramo, abasaba kwirinda SIDA niba bashaka kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Ati “Twishimiye uburyo mwatwakiriye n’uburyo mwishimanye natwe,. Ndagira ngo bwambwire ko ari mwe mbaraga z’igihugu, nimwe muzavamo abayobozi b’ejo hazaza ariko muzabigeraho ari uko mufite ubuzima bwiza butarimo SIDA, twirinde SIDA niba dushaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.”
Platini P wishimiwe bikomeye n’abatuye Norvège ya Kigali, yatanze ibyishimo binyuze mu ndirimbo zirimo Veronika , Shumuleta, Aba Ex yakoranye Ben Adolphe, Ntabirenze yakoranye na Knowles Butera, n’izindi.
Uyu muhanzi yiyambaje zimwe mu ndirimbo yakoze akiri mu itsinda Dream Boyz zirimo “Romeo and Juliet”, “Mumutashye” na “Urare aharyana”.
Indirimbo “Icupa” ni imwe mu zishimiwe ku buryo bukomeye dore ko mbere yo kuyiririmba babanje kuyimusaba inshuro nyinshi.
Hagati aho amatora aracyakomeje ku bahanzi bahataniye ibi bihembo bya Isango na Muzika Awards 2023, ushobora gutora umuhanzi ukunda unyuze hano https://isango.igihe.com/.
Kurikira uko aba bahanzi bitwaye ku muri iki gitaramo























Amafoto: Kwizera Remy Moses & Raoul Habyarimana
Video: Elise Niyitanga


Ibitekerezo 0