Uyu muhanzi umaze imyaka 22 ari umufana wa Manchester United yarebye umukino ikipe ye yatsinzemo West Ham 3-0. Ni umukino wabereye ku kibuga cya Manchester United kitwa Old Trafford kuwa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2024.

Platini P yabwiye IGIHE ko byari inzozi zibaye impamo kureba umukino wa Manchester United ku kibuga cyayo.

Ati “Ndi umwe mu bagabo bishimye ku isi. Nk’umufana wese wa Manchester United , byari inzozi zanjye none zibaye impamo kuko nayikunze nkiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri. Ni ubwa mbere ndebye umukino wa Manchester United imbonankubone”.

Ibitego bya Manchester United byatsinzwe na Alejandro Garnacho watsinze bibiri na Rasmus Højlund watsinze kimwe. Manchester United iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 38 muri shampiyona.

Platini P yasobanuye ko yagiye mu Bwongereza kuruhuka, akazagaruka mu kazi ke k’umuziki mu minsi iri imbere.

Platini P yavuze ko   inzozi zibaye impamo kubera ko yarebye umupira wa Man U imbonankubone
Platini P yavuze ko inzozi zibaye impamo kubera ko yarebye umupira wa Man U imbonankubone
Platini P yagiye kureba Manchester United yakuze afana
Platini P yagiye kureba Manchester United yakuze afana