Ibi byabaye kuri uyu musore igihe hatorwanywaga ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 15 yagombaga kujyanwa mu myitozo muri Suède na Roger Palmgren wari umutoza w’ikipe y’igihugu hagati ya 2004 na 2006.
Platini yiga mu mashuri yisumbuye yakiniye abato bo mu Intare FC, ikipe yabaga mu cyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu wakinaga ku ruhande rw’iburyo asatira yaje kugira amahirwe yo guhamagarwa mu bana batarengeje imyaka 15 bagombaga kwerekeza mu myitozo yabereye muri Suède.
Iki gihe avuga ko yageze muri 25 bari bagize lisiti ntakuka y’abagombaga kugenda, gusa ngo yatunguwe no kubona hazanywe abandi bakinnyi atasobanukiwe aho bavuye bituma we nabandi barwaniraga imyanya icyizere cyabo kiyoyoka.
” Twari abasore nka 70, bagenda bakuramo hasigara 25 nari ndimo, ngiye kubona mbona bazanye abandi ntazi aho baturutse, ni uko twasezerewe. Mu by’ukuri si uko umupira wari wananiye ahubwo hajemo ibindi bintu ntazi.”
Platini yahise ava mubyo gukina, atangira kuririmba ari nabyo byaje kumuviramo kuba icyamamare ndetse anabikora nk’akazi ke ka buri munsi.
Uyu musore waje kureka burundu inzozi ze zo gukina umupira ubwo yari mu wa Gatandatu w’Amashuri yisumbuye yavuze ko nyuma yaje kurwara imitsi y’akaguru k k’iburyo, atangira kuva mu byo gukina gahoro gahoro. Ubu akora imyitozo yo gukina bisanzwe.
Yavuze ko gukora siporo ari ibintu bimugirira akamaro cyane ko bimurinda zimwe mu ndwara zinyuranye ndetse bikanamurinda gusaza.
Ati” Nzi ko siporo ari ubuzima, kwirinda biruta kwivuza. Nishyizemo ko igomba kumfasha kwirinda kuba nagira intege nke. Mu kazi kanjye iramfasha cyane kuko ku rubyiniro mba ndi gusimbuka rero, ntiwasimbuka kabiri udakora siporo, icya kabiri n’umuhogo uba ufungutse.”
Platini kandi avuga ko yakuze akunda gukina umukino w’amaboko wa Volleyball ariko indeshyo ye imubera ikibazo.
Yagize ati”Nakinnye imikino myinshi, buriya narinzi Volleyball ariko indeshyo yanjye ntiyanyemereye kuyikomeza kubera ko ntari muremure kandi ari imikino isaba abantu barebare.”
Platini avuga ko Abanyarwanda bagakwiye gukora siporo cyane ko ari ibintu banashishikarizwa n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwamaze kubona ko ari ikintu cyagirira abaturage akamaro.
Reba ikiganiro twagiranye na Platini ubwo yari mu myitozo


















TANGA IGITEKEREZO