Platini uherutse mu rugendo rw’ibitaramo bitanu yakoreye mu mijyi itandukanye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu muzingo w’indirimbo 5 yawise ‘Baba’ izina abakunzi be bakunze ku mwita.
Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP ni ‘Mbega byiza’ yatunganyijwe na Producer Element isozwa na Bob Pro, ‘Slay Mama’ yatunganyijwe na Davydenko, ‘Baba’ yakozweho n’aba-producer batatu barimo Youngthril, Devydenko na Herbert Skillz.
Platini P na Eddy Kenzo bakoranye indirimbo bise ‘Toroma’ ,yanditswe n’aba bahanzi bombi ndetse na Prince Kiiz wanatunganyije amajwi yayo.
Platini na Rémy Adan bakoranye indirimbo bise ‘Selfie’ amajwi yayo yatunganyijwe na Ayoo Rush asozwa na Bob Pro.
Avuga kuri uyu muhanzi wo muri Côte d’Ivoire, Platini yagize ati “Ni umwe mu bagezweho iwabo, twahuriye muri Nigeria nitabiriye AFRIMA duhita twiyemeza gukorana indirimbo.”
Si ubwa mbere Platini P ahuriye mu ndirimbo imwe na Eddy Kenzo dore ko banakoranye iyitwa ‘No One Like Me’ Dream Boyz yakoranye n’uyu muhanzi uri guhatanira ibihembo bya Grammy 2022.
Rémy Adan ukoranye bwa mbere na Platini ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika y’Uburengerazuba cyane cyane muri Cote d’ivoire.
Rémy Adan aherutse guhurira na Platini ku rubyiniro rumwe mu gitaramo gitanga ibihembo bya AFRIMA 2021 byabereye Eko Convention Centre muri Nigeria.
‘Choupompom’ indirimbo ya Rémy Adan umwe mu bahanzi bagezweho muri Côte d’Ivoire
‘No one like me’ indirimbo ya mbere Eddy Kenzo yahuriyemo na Platini P akiri muri Dream Boyz



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!