Platini ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi nyuma yo kuva mu itsinda rya Dream Boys agatangira urugendo rwe wenyine mu muziki.
Mu minsi ishize yagaragaye i Dubai ari kumwe na ShaddyBoo hamwe n’Umunyamiderikazi uzwi ku izina rya Cynthia
Icyo gihe Platini yemereye IGIHE ko yari yagiye gufata amashusho y’indirimbo ze ebyiri yiteguraga gusohora, iya mbere ikaba ari Atansiyo yamaze no gushyira hanze.
Iyi ndirimbo igaragaramo umunyamiderikazi Cycy Cynthia, wigeze kuvugwa mu rukundo n’uyu musore.
Iyi ndirimbo y’urukundo, Platini aba aburira umukobwa bagiye gukundana amubwira ko we akunda cyane, bityo ko akwiye kwitondera kumwinjiza mu rukundo.
Uyu musore agira ati ”Mfite dayimoni yo gukunda bikabije, iyo umpaye urukundo nkwizirikaho.”
Usibye iyi ndirimbo, Platini yiteguye gusohora n’indi yafatiye mu Mujyi wa Dubai, izagaragaramo ShaddyBoo.
“Atansiyo” indirimbo nshya ya Platini, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element ukorera muri Country Records mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa n’umusore witwa Cedric.
Platini yasohoye iyi ndirimbo nyuma y’iminsi mike ashyize hanze iyitwa “Ntabirenze”, yakoranye na Butera Knowless iri mu zigezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!