Abagize Kina Music bakomwe mu nkokora na Polisi y’u Burundi yafunze igitaramo bakoreye i Ngozi kitararangira ituma badashimisha abafana nk’uko byari biteganyijwe dore ko cyahagaritswe Knowless na Christopher batararirimba.
Mbere y’uko iki gitaramo gifungwa burundu ndetse abahanzi bagategekwa kuzinga ibyuma umuziki ugahagarara, cyabanje guhagarikwa inshuro ebyiri kubera akaduruvayo katejwe katezwaga n’abari bacyitabiriye. Afrifame itangaza ko ubwinshi bw’abafana bwatumye abashinzwe umutekano bananirwa guhosha aka kavuyo bityo bahitamo kugifunga.
Muri iki gitaramo Kina Music yakoreye i Ngozi, habanje kuririmba abahanzi b’i Burundi barimo Kikosi Madeband, Rally Joe,Lolilo n’abandi nyuma hakurikiraho abashyitsi bari baturutse mu Rwanda barimo Tom Close na Dream Boyz bo muri Kina Music. Habura gato ngo Knowless na Christopher baririmbe, igitaramo cyafunzwe barikubura barataha.
Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boyz nibo babanje ku rubyiniro bashimisha abakunzi babo mu ndirimbo nka ‘Uzahahe Uronke, Urare aharyana, Tubaye umwe n’izindi nyinshi.
Nyuma hakurikiyeho Tom Close watumye ivumbi rizamuka kubera indirimbo ze zibyinitse ndetse bigaragara ko Abarundi basanzwe bamuzi. Yabarimbiye baranyurwa, biza kuryoha kurushaho ubwo Anita Pendo wari MC yamusanze ku rubyiniro amufasha kubyina.
Ahagana ku isaha ya saa moya nibwo Tom Close yavuye ku rubyiniro maze abashinzwe umutekano bahita bahagarika igitaramo kubera akavuyo n’urusaku cyari cyateje muri ako gace nk’uko umuyobozi wa Polisi Eustache Ntagahoraho yabitangaje.
Bwa mbere iki gitaramo gifungwa ngo byatewe n’uko hari igiterane cyari cyateguwe n’Umuryango w’Umukuru w’Igihugu cyaberaga hafi y’aho Kina Music yaririmbiye bityo urusaku rw’ibyuma ngo rukaba rwabangamiraga uyu muryango.
Benshi mu bari muri icyo gitaramo bababajwe n’uko batabonye Knowless na Christopher kuko wasangaga bazamura amajwi uti “Mureke byibura turebe Knowless gusa ntaririmbe”.
Urusaku rwabo ntacyo rwatanze kuko Polisi yatanze itegeko ko umuziki uhagarikwa bityo benshi batahana intimba ku mitima.
Cyari igitaramo gisoza urugendo abagize Kina Music bakoreye i Burundi mu bice bitandukanye . Mbere y’i Ngozi baririmbiye i Bujumbura ahitwa kuri Musée vivant no mu Ntara ya Gitega.



















TANGA IGITEKEREZO