00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yasatse urugo rw’ukekwaho kwica umuraperi Tupac

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 July 2023 saa 04:13
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 27 umuraperi Tupac Shakur yishwe arasiwe mu muhanda wa Las Vegas, Polisi yo muri uyu mujyi yatangaje ko muri iki cyumweru yasatse urugo rw’ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2023 Polisi ya Las Vegas nibwo yatangaje ko yasatse urugo rw’umuntu itatangaje amazina gusa ivuga ko afite aho ahuriye n’urupfu rwa Tupac.

Mu nyandiko yagenewe itangazamakuru igaragaza ko inzu yasatswe kuwa 17 Nyakanga 2023 iri mu gace ka Henderson, muri Nevada mu birometero 30 (32km) uvuye aho Tupac yarasiwe.

Nubwo hashize imyaka myinshi Tupac arashwe, nta muntu n’umwe wigeze atabwa muri yombi akurikiranyweho kwica uyu muraperi wari ufite imyaka 25.

Tupac Shakur yarashwe yicaye imbere mu modoka y’umukara ya BMW ari kumwe na Marion “Suge” Knight, umuyobozi wa Death Row Records.

Uyu muraperi yapfiriye mu bitaro nyuma y’iminsi itandatu arashwe.

Icyo gihe polisi yavuze ko aba bombi bari bahagaze bategereje ko amatara yo mu muhanda abaha uburenganzira bwo gukomeza urugendo. Imodoka y’umweru ya Cadillac yahagaze hafi yabo umwe mu bari bayirimo ahita abarasaho.

Yafeu Akiyele Fula ( Yaki Kadafi) wari no mu bari bamuherekeje igihe yaraswaga, yavuze ko yari yiteguye gutanga ubuhamya, kuko yiboneye n’amaso ye ababarashe, ariko nyuma y’amezi abiri atangaje ibyo, umurambo we watoraguwe i New Jersey.

Nyuma y’urupfu rwa Tupac havuzwe byinshi ku bakekwaho kumugirira nabi nubwo nta bimenyetso bifatika byari bihari.

Hari abahuza uru rupfu rwa Tupac n’umwiryane wari hagati ye Christopher Wallace [Notorious B.I.G.] bari bahanganye cyane binyuze mu cyitwa East Coast na West Coast nubwo na we yaje kwicwa arashwe nyuma y’amezi atandatu Tupac apfuye.

Tupac Amaru Shakur yarashwe ari kumwe na Marion “Suge” Knight wari umuyobozi we muri Death Row Records
Muri uyu mwaka nibwo Tupac yahawe inyenyeri ya Hollywood Walk of Fame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages