Uyu ni uwitwa Marina Machete w’imyaka 28 wavutse ari umuhungu nyuma akihinduza igitsina akaba umukobwa; yegukanye ikamba ry’ubwiza rya Miss Portugal 2023 mu birori byabereye mu mujyi wa Borba.

Ni ibintu bitanyuze bamwe barimo Rui Paulo Sousa umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu.

Mu butumwa yashyize kuri Facebook yanditse agira ati “Ubwo nasomaga iyi nkuru nagize ngo ni urwenya, nta gushidikanya uyu ni umunsi ubabaje kuri ba bakobwa bakiri bato barota gutsinda amarushanwa y'ubwiza bw'abagore.”

Uwitwa David Shier we yanditse agira ati “Aho bigeze abantu bihinduje igitsina bakwiye gushakirwa amarushanwa yabo, bari kubangamira abagore bakora cyane kabone nubwo byaba ari amarushanwa y’ubwiza, nubwo mubona bakoma amashyi mu mitwe yabo ntibishimye.”

Abandi bakoresheje urubuga rwa X bakomeje gukwirakwiza inyandiko igira iti “Miss Portugal ni umugabo.” Abandi bo bavuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko abihinduje igitsina na bo ari abantu nk’abandi.

Uyu Marina Machete winjiye muri iri rushanwa ry’ubwiza ahagarariye umujyi wa Palmela yari asanzwe akora akazi ko kwakira abagenzi mu ndege.

Uyu Marina ni na we uzahagararira Portugal muri Miss Univerese 2023.

Uyu mukobwa udatinya kuvuga ko yavutse ari umuhungu, yatangaje ko yishimiye kuba umuntu wa mbere wihinduje igitsina wegukanye ikamba rya Miss Portgal ndetse ko yiteguye guserukira igihugu cye mu irushanwa rya Miss Universe 2023.

Yanditse agira ati “Nejejwe no kuba umugore wa mbere wihinduje igitsina uhagarariye Portugal muri Miss Universe.”

“Mbere byari bigoye cyane kuba nakwitabira iri rushanwa ubu ni iby’agaciro gakomeye kuri njye.”

Mu irushanwa rya Miss Universe 2023 rizabera muri El Salvador mu Ugushyingo 2023, Marina Machete azarihuriramo n’undi musore wihinduje igitsina akaba umukobwa, Rikkie Kolle wegukanye ikamba rya Miss w’u Buholandi muri uyu mwaka.

Kugeza ubu biracyari impaka zikomeye mu bihugu bitandukanye aho abategura amarushanwa y’ubwiza bacyibaza niba bazemera kwakira abakobwa bavutse ari abahungu bagahagatanira ikamba ry’ubwiza bw’abagore.

Muri Nyakanga 2023 Patrizia utegura Miss Italy yatangaje ko iri rushanwa ridateze kwakira abihinduje igitsina kuko ryateguriwe abavutse ari abakobwa gusa.

Marina Machete yari asanzwe akora akazi ko kwakira abagenzi mu ndege
Marina Machete yari asanzwe akora akazi ko kwakira abagenzi mu ndege
Marina Machete w’imyaka 28 wavutse ari umuhungu nyuma akihinduza igitsina akaba umukobwa yegukanye ikamba ry’ubwiza rya Miss Portugal 2023
Marina Machete w’imyaka 28 wavutse ari umuhungu nyuma akihinduza igitsina akaba umukobwa yegukanye ikamba ry’ubwiza rya Miss Portugal 2023
Marina Machete Miss Portugal  na Rikkie Kolle Miss w'u Buholandi bose bihinduje igitsina bazahurira mu irushanwa rya Miss Universe 2023
Marina Machete Miss Portugal na Rikkie Kolle Miss w'u Buholandi bose bihinduje igitsina bazahurira mu irushanwa rya Miss Universe 2023
Nyuma y’u Buholandi muri Portugal naho hatowe nyampinga uhagararira abandi bakobwa wavutse ari umuhungu akihinduza igitsina akaba umukobwa
Nyuma y’u Buholandi muri Portugal naho hatowe nyampinga uhagararira abandi bakobwa wavutse ari umuhungu akihinduza igitsina akaba umukobwa
Marina Machete w'imyaka 28 yishimiye kwandika amateka aba umuntu wa mbere wihinduje igitsina wegukanye ikamba rya Nyampinga muri iki gihugu
Marina Machete w'imyaka 28 yishimiye kwandika amateka aba umuntu wa mbere wihinduje igitsina wegukanye ikamba rya Nyampinga muri iki gihugu
Marina Machete yinjiye muri iri rushanwa ry'ubwiza ahagarariye Umujyi wa Palmela
Marina Machete yinjiye muri iri rushanwa ry'ubwiza ahagarariye Umujyi wa Palmela