00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PressOne ikomereje ibitaramo muri Oklahoma na Washington DC

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 29 July 2013 saa 10:20
Yasuwe :

Abahanzi bagize itsinda rya PressOne baratangaza ko ibitaramo byabo bise "Nduw’i Kigali Tour” bizakomereza kuri uyu wa 2 Kanama 2013 mu Mujyi wa Oklahoma, no muri Washington DC kuwa 31 Kanama.
Ibi bitaramo byatangiriye mu kwezi gushize muri Leta ya Phoenix Arizona.
Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, The Ben, Meddy na K8 Kavuyo bavuze ko kuba bataza mu Rwanda vuba nk’uko abafana babo baba babyifuza ari uko bashaka kumenyekanisha muzika nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’uko (…)

Abahanzi bagize itsinda rya PressOne baratangaza ko ibitaramo byabo bise "Nduw’i Kigali Tour” bizakomereza kuri uyu wa 2 Kanama 2013 mu Mujyi wa Oklahoma, no muri Washington DC kuwa 31 Kanama.

Ibi bitaramo byatangiriye mu kwezi gushize muri Leta ya Phoenix Arizona.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE, The Ben, Meddy na K8 Kavuyo bavuze ko kuba bataza mu Rwanda vuba nk’uko abafana babo baba babyifuza ari uko bashaka kumenyekanisha muzika nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’uko babitangiye.

Umwe mu bagize Pressone, The Ben aganira na IGIHE yatangaje zimwe mu mpamvu zituma bibanda ku gukorera umuziki wabo muri Amerika no kuba batita kuza mu Rwanda kandi ariho isokorya muzika yabo ryagutse.

Ati “Iyo dukora ibitaramo ino aha tubasha kubona abantu 3000 gusa babyitabira, ariko nk’i Kigali, duteganya kuba twabona abarenga 20.000, kuba dukorera umuziki wacu ino aha ndetse n’ibitaramo, ntitwirengagiza ko mu Rwanda ari ho hari abafana benshi kandi, ari ho hari isoko ryagutse ry’ibihangano dukora".

Yongeraho ati “ Turifuza kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda hano, nk’uko bamaze kumenya umuziki w’abanyaniJeria n’ahandi bitewe n’abanyamahanga bahaba”.

Aba bahanzi babarizwa muri Leta ya Texas, kuva bagenda bakomeje kugaragarizwa gukundwa n’abanyarwanda kugeza n’ubu, bitewe n’ibihangano bagikomeza gukora, bagirira abafana babo n’abanyarwanda muri rusange, ariko ngo ntibihagije kuko n’abanyamahanga bagomba kumenya u Rwanda binyuze mu muziki, nk’uko bamenya umuziki w’i bihugu byo muri Afurika.

Gutegura ibi bitaramo PressOne babifashwamo na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika.

Biteganyijwe ko ibi bitaramo bya "Nduw’i Kigali Tour” bizasorezwa mu Rwanda ku itariki nabo bavuga ko bataramenya neza.

Bavuga kandi ko biramutse bidahindutse baza mu mpera z’uno mwaka wa 2013, cyangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2014.

Uko byari byifashe mu gitaramo cya mbere cya Ndi Uw’i Kigali:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages