00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PriceKeyz, umuhanzi wo kwitega ku isoko ry’umuziki

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 December 2023 saa 08:42
Yasuwe :

Muzika Nyarwanda ikomeje gukura umunsi ku munsi yungutse umuhanzi mushya mu muziki wa Pop, R&B, Urban Pop na Afropop, ariko wibanda cyane ku ndirimo ziri mu Rurimi rw’Igifaransa.

Habimana Faustin wahisemo gukoresha amazina ya PriceKeyz ukimwumva ushobora kumwitiranya na Tayc cyangwa Dadju bari mu banyamuziki bagezweho mu muziki w’abakoresha Ururimi rw’Igifaransa (French Urban Pop/R&B) bitewe n’uburyo batwaramo umuziki wabo.

Uyu musore w’imyaka 23 yavukiye mu Rwanda ku babyeyi b’Abanyarwanda gusa akiri muto bahise bimukira muri Tanzania aho yavuye afite imyaka itandatu yerekeza muri Canada, ari naho aba kugeza uyu munsi.

PriceKeyz ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi ukorera ibikorwa bye mu Mujyi wa Montréal ashaka kuzamura ibikorwa bye bya muzika ku rwego rw’Isi atibagiwe ku ivuko.

Uyu muhanzi watangiye umuziki mu mezi 11 ashize, yatangarije IGIHE ko nubwo ari mushya mu ruganda rwa muzika, yiteguye kugira uruhare runini mu muziki w’u Rwanda ndetse n’imikoranire y’abahanzi batandukanye yaba ab’imbere mu gihugu n’abari hanze yarwo.

Yagize ati "Umuziki ufite umwanya munini mu buzima bwanjye. Uyu munsi, ndabona ndi kugera kuri byinshi, nkomeza kwagura inzozi zanjye, icy’ingenzi muri iki gihe mu rugendo rwa muzika ni ukwibanda ku bucuruzi bw’umuziki no kureba uko ukorana n’abandi byagufasha kujya ku isoko mpuzamahanga.”

“Urabona ko uko havuka ubwoko bushya bw’umuziki niko haza n’abahanzi bashya, batandukanye n’abo usanzwe wumva.”

Mu Rwanda avuga ko abahanzi azi yakifuza gukorana na bo barimo Chriss Eazy, Mike Kayihura, Kivumbi na Element.

Amashusho y’indirimbo nshya yise “Comme avant” yafatiwe mu Rwanda n’i Burundi ubwo yari mu gihe cy’ibiruhuko.

Ibijyanye na muzika avuga ko yabitangiye akiri mu mashuri yisumbuye gusa nta ndirimbo yahise ashyira hanze bitewe n’urwego rw’umuziki ashaka.

Ubu abona ko yamaze kugera ku byibanze byamufasha gukora umuziki we mu buryo bunoze ndetse nubwo akorera hanze y’u Rwanda akeneye isoko ry’umuziki warwo nk’igihugu akomokamo.

Zimwe mu mbogamizi avuga ko agihura na zo nk’umuhanzi mushya harimo kwagura inzira zamufasha kumenyakanisha ibihangano bye cyangwa gushakisha amasoko yabyo.

Umva “Comme avant”, indirimbo nshya ya PriceKeyz

Umva “Plus les mots”, indirimbo ya mbere ya PriceKeyz yamwinjije mu rugendo rwa muzika

Prince Keyz amaze amezi 11 atangiye muzika mu buryo bw'umwuga
PriceKeyz ubwo aheruka mu Rwanda yari mu gihe cy'ibiruhuko ndetse yasize ahafatiye amashusho y'indirimbo ye yise “Comme avant”
Nubwo akorera umuziki we i mahanga avuga ko akeneye isoko ry'umuziki w'u Rwanda nk'igihugu akomokamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages