Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018 mu Karere ka Gicumbi habereye igitaramo, ni cyo cya mbere kibaye mbere y’ibindi bitanu bya Primus Guma Guma Super Star ya Munani bizabera hirya no hino mu Rwanda.
Bitandukanye n’imyaka yashize aho wasangaga hari inkundura ikomeye mu bafana buri wese wasangaga yitwaje ibyapa, abandi bigabye mu matsinda kugira ngo berekane ko umuhanzi bashyigikiye ari we ugomba guhabwa igihembo.
Umubare w’ibyapa byamamaza abahanzi na wo waragabanutse. Abahanzi bahatanye uyu mwaka ni Christopher, Bruce Melody, Mico The Best, Khalfan, Jay C, Queen Cha, Young Grace, Just Family, Active na Uncle Austin.
UKO IGITARAMO CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:
– Dj Bissosso n’abashyushyarugamba batangiye gushyushya abafana babibutsa ko intego ya Primus Guma Guma Super Star ari ukubahuza n’abahanzi bakunda ndetse bakabifashwamo n’ikinyobwa cya Primus.
Ibi, bose barabyakira neza kubera uburyo hari umuziki ufite ingufu mu njyana zose.
– Abagize akanama nkemurampaka bamaze kuhagera kugira ngo bakurikirane imigendekere y’igitaramo.
– Abagize itsinda Just Family nibo babimburiye abandi bahanzi kuririmba. Babanje gusuhuza abafana bababwira ko bari babakumbuye nyuma y’imyaka myinshi iri tsinda rimaze ritaririmbira i Gicumbi.
– Queen Cha witabiriye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kabiri ni we ukurikiyeho. Yaherekejwe n’ababyinnyi bazi kwikaraga mu buryo bwatumye benshi bazamura amajwi bagaragaza ko bamwishimiye.
– Young Grace, umuraperi w’umukobwa uri mu bamaze imyaka myinshi bitabira Primus Guma Guma ageze imbere y’abafana arabasuhuza ahita asukiranya amagambo agize indirimbo ye ’Hip Hop Game’.
– Uncle Austin yinjiriye ku ndirimbo ’Bagupfusha ubusa’ aririmba igitero cye gusa, ubundi yibutsa abafana kamwe mu gace k’ikiganiro akora kuri Kiss FM. Austin yatunguranye mu miririmbire ye ya Live, ku ndirimbo ’Ibihe byose’ yayicuranze mu buryo bwumvikanisha neza uko yakozwe muri studio.
Yahise akurikizaho iyitwa Everything yakoranye na Meddy nayo irishimirwa cyane.
– Mico The Best wari uzwiho guhangana bikomeye na Uncle Austin ageze imbere y’abafana arababwira ati "Iyi njyana tugiye gukora yitwa Afrobeat", ahise aririmba iyitwa ’Arashotorana’. Yasoreje ku yitwa ’Akabizu’ asaba abafana kumutora, ati "Mukomeze mutore Mico The Best, nta kindi bisaba uretse kunywa Primus."
– Itsinda Active rimenyereweho kubyina cyane, ni nako ryiyeretse abafana i Gicumbi muri Primus Guma Guma Super Star kuri uyu wa Gatandatu. Baririmbye iyitwa ’Aisha’, bahita bakurikizaho iyitwa ’Udukoryo twinshi’ iri mu za mbere bahereyeho bakihuza nk’itsinda.
– Bruce Melody ati "Iki gikombe turagikwiriye kandi turagitwara", abafana bamwikiriza bagira bati "Yego". Muri "Ndakwanga", abafana bamufashije kuririmba kuva agitangira kugeza indirimbo isoje, ageze ku yitwa ’Ndumiwe’ bose barabyina karahava.
– Christopher ahise akurikiraho aririmba ’Ijuru rito’ maze ahita abwira abafana ati "Nari mbakumbuye cyane, kugira ngo amateka tuyakore harasabwa ikintu kimwe gusa", bahise bamusaba ko abaririmbira iyitwa ’Simusiga’.
– Umuraperi Jay C winjiye bwa mbere muri Primus Guma Guma Super Star yiyeretse abafana ndetse ababwira ko akora Hip Hop nyayo, ahise abaririmbira iyitwa ’Sentiment’, imwe mu zo yakoze zakunzwe ndetse irishimirwa cyane asoreza ku yitwa ’Isugi’ izwi cyane mu bice byinshi by’igihugu.
– Khalfan na we umaze igihe gito muri muzika ariko ugaragaza ubuhanga bukomeye muri Hip Hop, abwiye abafana ati "Iri rushanwa turirimo kandi tubikwiye, murakoze’. Yagaragaje kwitwara bisanzwe bizwi ku baraperi nka Kendrick Lamar iyo ahagaze imbere y’abafana be.
Amafoto: Niyonzima Moses
Video: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO