Abahanzi icumi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 bakomereje ibitaramo byabo mu Mujyi wa Huye aho bataramiye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda iri mu nkengero z’ishyamba rinini rya Arboretum.
Iki gitaramo cyo mu Mujyi wa Huye gikurikiye ibindi bitaramo byabereye i Gicumbi ndetse n’igiheruka kubera mu Mujyi wa Musanze aho iri rushanwa riheruka kubera i ku itariki ya 2 Kamena 2018.
Abahanzi bose uko ari icumi baraye mu Mujyi wa Huye ndetse bakaba bafashe umwanya wo gukora imyitozo ya nyuma yo kuririmba mu buryo bwa Live bitegura iki gitaramo. Mbere y’uko gitangira, buri muhanzi afite intego yo gusubira i Kigali amaze kwemeza abafana be.
UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE :
– MC Buryohe na mugenzi we Sylvie bari gususurutsa abafana banabibutsa amategeko agenga irushanwa, uko ryagiye rigenda mu myaka umunani ishize ndetse n’ibyiza Bralirwa ihishiye abakunda ibinyobwa byayo.
– Bose biteguye neza gususurutsa abakunzi ba muzika nyarwanda bitabiriye iki gitaramo. Mu Mujyi wa Huye hari izuba ryinshi cyane gusa abafana ubarebye ku maso ubona ko bategereje bihanganye kandi ko bigaragara ko bafite amashyushyu yo kubona abahanzi bahataniye iri rushanwa uyu mwaka.
– Umuhanzi Christopher ukunzwe bikomeye n’abakibyiruka mu Rwanda abimburiye abandi mu ndirimbo yise ’Ijuru rito’; abafana bayakiranye amashyi menshi. Ahise ababwira ati "Nari mbakumbuye cyane", na bo basubiriza icya rimwe babisubiramo kenshi bati "Ni wowe" maze ahita aririmba ’Uwo munsi’ maze barabyina ivumbi riratumuka.
– Jay C akurikiyeho. I Huye bigaragara ko isura ye batarayifata neza gusa ibihangano barabizi, araririmba ukabona barajyana na we gusa bakamwitegereza cyane.
– Mico The Best yinjiranye n’ababyinnyi bazi kwikaraga maze arangije abwira abafana ko i Huye ari ku ivuko rye arangije ati "Nubwo ndirimba Afrobeat reka mbereke ko ndi umuraperi" maze ahita aririmba indirimbo ikoze mu buryo bwa Hip Hop agace gato akurikizaho ’Arashotorana’ yacuranzwe cyane mu minsi ishize.
– Khalfan mushya muri Primus Guma Guma akurikiyeho, mbere yo kuririmba asabye abafana kumufasha kuririmba ndetse abashimira ko bashyigikiye umuziki we. Iyitwa ’Nabibonye ugiye’ yakoranye na Active niyo yishimiwe cyane ndetse abafana bagaragaje ko basanzwe bayizi.
– Bruce Melody ati "Navuye i Kigali nza hano nshaka igikombe", ahita aririmba iyitwa ’Nta kibazo yaririmbanye na Urban Boyz; iyi abafana bayizi yose uko yakabaye. Yahise aririmba iyitwa ’Ndumiwe’ abafana barabyina bivayo.
– Just Familynshya muri iri rushanwa ihereye ku ndirimbo zayo zamenyekanye mu myaka itandatu ishize bakiri kumwe na mugenzi wabo Croidja ubu wabasize.
– Uncle Austin ageze imbere y’abafana be i Huye abanza kubibwira nk’uko asanzwe avuga kuri Radio akoraho ubundi aririmba iyitwa ’Ndamuhamagara’ yakoranye na Tom Close mu myaka umunani ishize ubundi aririmba agace gato ka ’Everything’ yamuhuje na Meddy ubundi asoreza kuri ’Ibihe byose’.
– Young Grace Abayizera mu ndirimbo ze ’Hello Boss’, ’Hip Hop Game’. Yongeye kwiyereka abatuye Huye nyuma y’uko mu mwaka ushize batamubonye muri iri rushanwa.
– Queen Cha akurikiye Young Grace aririmba iyitwa ’Isiri’ akurikizaho ’Umwe rukumbi’ yakoranye na Riderman. Ni inshuro ya kabiri aje muri Primus Guma Guma Super Star, amaze kugaragaza ko yamenyereye irushanwa.
– Active imenyereweho kubyina ibijyanisha no kuririmba, yinjiye iririmba mu majwi yayo bwite maze bahita baririmba iyitwa ’Aisha’ ubundi bakurikizaho igice cyo kubyina no kwereka abafana ko bitoje bihagije.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO