BBC yanditse ko bazaba bitabiriye ibirori bya Invictus Games byatangijwe na Prince Harry mu 2014. Ni ibirori by’imikino irimo iya gisirikare byitabirwa n’imiryango y’abasirikare cyane bigahuza abasezerewe mu ngabo ndetse n’abamugariye ku rugamba.
Ni ubwa mbere Prince Harry utuye i California muri Amerika agiye gusubira mu Bwami bw’u Bwongereza ari kumwe n’umuryango we nyuma y’imyaka ine.
Ntibiramenyekana niba Umwami Charles azabonana n’uyu muryango na cyane ko umaze igihe udacana uwaka n’ab’ibwami.
Umwami Charles aheruka kubabona mu 2022 mu birori bya ’Queen’s Platinum Jubilee’ byizihirijwemo isabukuru y’Umwamikazi, Queen Elizabeth II.
Muri Nzeri 2025, Prince Harry yahuye na se bahurira i Londres mu Bwongereza. Baherukaga guhura muri Gashyantare 2024. Icyo gihe byafashwe nk’aho baba bateye intambwe nziza yo kwiyunga nk’umwana n’umubyeyi ndetse n’umuryango muri rusange.
Muri Gicurasi 2026 Prince Harry yatsinzwe urubanza yaregwagamo ashinjwa kongera gusaba umupolisi wamucungiraga umutekano kongera kubikora nyuma y’uko yitandukanyije n’ab’ibwami. Yakoresheje uyu mupolisi ubwo aheruka gusura iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!