Urubuga rw’ubwami bw’u Bwongereza Kensington Palace, rwatangaje ko Prince Harry w’imyaka 34 na Meghan w’imyaka 37 bazabyara imfura yabo mu itumba, ni ukuvuga muri Werurwe, Mata na Gicurasi.
Uyu muryango wakoze ubukwe muri Gicurasi uyu mwaka, waboneyeho gushimira uko abantu bawushyigikiye mu bukwe bwawo, wongeraho ko ari iby’igiciro kubasangiza n’inkuru nziza y’uko ugiye kwibaruka imfura.
Umwamikazi Elisabeth yatangaje ko abyishimiye cyane. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, nawe yagaragaje kubyishimira cyane ndetse na nyina wa Meghan, Doria Ragland avuga ko yishimiye cyane aya makuru.
Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry na Meghan barushinze tariki ya 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor ahari hateraniye abarenga ibihumbi ijana.



















TANGA IGITEKEREZO