00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prince Kid yasabye anakwa Miss Iradukunda Elsa (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 August 2023 saa 07:18
Yasuwe :

Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] yasabye anakwa umukunzi we Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017 mu birori byabereye mu busitani bwa Jalia Hall & Garden i Kabuga.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2023 byitabiriwe n’inshuti n’imiryango y’aba bombi barimo Mushyoma Joseph washinze East African Promoters (EAP) akaba ari na we ‘Parrain’ wa ‘Prince Kid’, Kate Bashabe, Massamba Intore waririmbiye abageni, Platini P, Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Mariya Yohana, Ingabire Marie Immaculée, Lt Col. Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije wa RDF n’abandi.

Abahanzi buje ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore na Mariya Yohana baririmbye Miss Iradukunda Elsa asanganira umukunzi we Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’.

Ni ibirori byari biyobowe na Basile Uwimana. Biteganyijwe ko bikurikirwa n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzaba ku wa 1 Nzeri 2023 i Rusororo mu Intare Conference Arena.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa ubaye nyuma yo guhana isezerano ryo kubana akaramata imbere y’amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Hari amakuru avuga ko umwaka ushize ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi yari yaramaze gufata irembo kwa Miss Iradukunda Elsa.

Ni ubukwe butashye nyuma y’amakuru yavuzwe ko bwasubitswe nyuma yaho Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyo kugira umwere Ishimwe Dieudonné.

Prince Kid yasabye anakwa Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda mu 2017

Ubu bukwe uwabwita ineza yiturwa indi ntiyaba abeshye

Ni ibirori byari bitegerezanyijwe amatsiko na benshi dore ko inkuru y’urukundo rwa Iradukunda na Ishimwe iri mu zagarutsweho na benshi mu 2022 mu bakurikira imyidagaduro.

Iradukunda Elsa umukobwa wamamaye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, mu 2022 yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ubwo yagaragazaga kurwanira ishyaka Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] wari watawe muri yombi.

Icyo gihe Prince Kid yafashwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Nyuma yo kubona ibibaye ku mukunzi we, Iradukunda Elsa, yihaye intego zo gukusanya inyandiko zizifashishwa nk’ibimenyetso byo gushinjura uyu musore bakundanaga.

Yanyuze kuri bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka itandukanye bamusinyira impapuro z’uko ibyo byaha Prince Kid atigeze abibakorera, yewe ashaka na noteri aramusinyira.

Ni igikorwa cyafashwe nko kubangamira iperereza bituma na we atabwa muri yombi aba yinjiye inzira y’ubutabera atyo gusa yaje kurekurwa nyuma y’ibyumweru hafi bitatu.

Ibikorwa Iradukunda yakoze byarushijeho kugaragaza urukundo akunda Prince Kid, aha ni ho benshi batangiye gutega iminsi Prince Kid bashaka kureba niba koko azitura uyu mukobwa ku rukundo yamweretse.

Hari amakuru avuga ko aho Prince Kid yari afungiye by’agateganyo abantu bamugeragaho bamubwiraga inzira y’umusaraba Iradukunda Elsa ari gucamo kubera uko kumurwanira ishyaka.

Ibi byakoze ku mutima w’uyu musore bivugwa ko mu minsi ya nyuma ari muri gereza, yari yarafashe icyemezo cy’uko narekurwa azahita akora ibishoboka byose akarushinga na Iradukunda Elsa.

Prince Kid yasabye Miss Iradukunda Elsa mbere yo gusezerana imbere y'Imana mu birori biteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2023
Massamba Intore ni we waririmbiye abageni mu gusaba no gukwa
Ni ibirori byari bitegerezanyijwe amatsiko na benshi mu bakurikira imyidagaduro mu Rwanda
Miss Iradukunda Elsa yari yizihiwe ubwo yahingukaga ahabereye ibirori byo gusaba no gukwa
Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] na Miss Iradukunda Elsa bari bafite akanyamuneza ku munsi wabo
Kate Bashabe ni umwe mu bagiye gushyigikira Prince Kid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages