Aba basore batunganya umuziki bagarutse kuri ibi ubwo bari mu kiganiro The Choice Live cya Isibo TV, bavuga ko muri iki gihe bigoye ko wacura injyana nshya idasazwe ihari ahubwo igishoboka ari uguhanga udushya ugendeye ku njyana zisanzwe zihari ugacura umuziki cyangwa amajwi yakifashishwa n’abandi.
Prince Kiiiz yavuze ko atungurwa no kubona umu-producer uza avuga ko yahanze cyangwa yavumbuye injyana nshya. Yatanze urugero kuri Afro Gako iherutse kumurikwa na Studio akoreramo ya Country Records
Yavuze ko mu by’ukuri ibyo bakoze ari byiza ariko batavumbuye cyangwa ngo bareme ikintu gishya.
Ati “Hari itandukaniro riri mu guhanga no kurema injyana yawe, kurema ikintu cyawe nk’uko Imana yaremye abantu hakaba nta wundi muntu urabikoraho.”
“Ukajya kubona umuntu ngo azanye Afro Gako, ubwo ni Afrobeats wavanze na gakondo nta kintu gishya waremenye. Wakoresheje ibisanzwe bihari. Muri make ntabwo ari ukuvumbura, wavuguruye injyana isanzwe ihari urashaka kuyikoramo business ukayicuruza ikaba iyawe nubwo ntawe urapfa kubikora neza ngo bibe ibye.”
Ndanga Bugingo Patrick [Pastor P] watangiye gutunganya umuziki mu 2005, we avuga ko ibiri gukorwa muri iki gihe ari nko kuvanga ibirungo bitandukanye kugira ngo uryoshye ibiryo, ntaho bihuriye no kurema injyana nshya.
Ati “Ni nk’uko hari umuceri abantu bakaba bawuteka mu buryo bwabo cyangwa harimo ibirungo bitandukanye, rero iyo wavumbuye uburyo bwawe bukuryohera ntabwo wavuga ngo wavumbuye umuceri wajye , njye mfite ubundi buryohe bwitwa indanga , harimo ibintu bitandukanye harimo kuranga, inanga, harimo n’izina ryanjye nitwa ndanga.”
Yavuze ko uburyo bushya aherutse kumurika yise “Indanga style” atari injyana shya yahanze, ahubwo ari imicurangire mishya cyangwa uburyohe yashatse kongera mu muziki bushamikiye kuri gakondo.
Ati “Impamvu nayise ‘indanga’ ni uko ngerageza gushyiramo ibicurangisho biranga umuco nyarwanda , nshyiramo amayugi, nshyiramo inanga , ikembe, ikintu gishobora kuranga hano hantu, ibyo ni nk’ibirungo nongera mu muziki runaka , ntabwo arinjye uba wabiremye wabivumbuye.”
Bombi icyo bahurizaho ni uko guhanga injyana shya bigoye bisaba n’ubundi bushakashatsi.
Kurikira ikiganiro kirambuye



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!