00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Priscillah yahishuye uko yatorotse ahunga nyina wari wamubwiye ko amuca intoki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 May 2017 saa 08:41
Yasuwe :

Umuratwa Priscillah [Princess Priscillah] usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishuye ko mu buto bwe yigeze gutoroka ahunga umubyeyi we wari wamubwiye ko ari bumuce intoki kubera ikosa yari yakoze.

Princess Priscillah akunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Wabaga he’ yahuriyemo na Emmy, afite n’izindi zakunzwe zirimo ‘Nka Paradizo’, ‘Icyo mbarusha n’izindi.

Yahishuye bimwe mu byo yanyuzemo akibyiruka mu kiganiro yagiranye ikiganiro na Radio Rwanda aho yavuze ko akiri umwana muto yakubaganaga cyane gusa ngo icyo yibuka kurusha ibindi ni igihe yigeze gutoroka ahunga nyina kuko yari yamukanze amubwira ko amuca intoki.

Priscillah yavuze ko ibi byamubayeho ubwo yari afite imyaka icumi y’amavuko, yakoshereje nyina maze amubwira ko agomba kumuha igihano cyo kumuca intoki undi ashya ubwoba aahungira kwa nyina wabo wari utuye i Remera.

Yagize ati “Icyo nibuka gikomeye ni igihe nigeze kuva mu rugo mpunze mama. Umunsi umwe sinibuka ikosa nari nakoze mama ambwira ko ari bunce intoki kandi nta bintu ajya agira by’imikino. Naravuze nti ibi bintu arabikora kandi ntabwo niteguye kugira ubumuga kandi naravutse ndi muzima. Nahise nsezera kuri murumuna wanjye ndamubwira nti ntabwo naguma hano kuko ndumva nta mutekano mpafite hanyuma mfata inzira ndagenda.”

Yavuye i Gikondo aho bari batuye icyo gihe ajya i Remera n’amaguru ashakisha ahantu yabona umutekano gusa agezeyo ngo yagize ubwoba burushijeho arongera afata umuhanda asubira iwabo.

Ati “ Mva mu rugo ndagenda ngera i Remera n’amaguru, njya kwa mama mukuru wari uhatuye ariko naho nkigera imbere y’igipangu nibuka ko nimpagera aribuze guhita ahamagara ndavuga nti noneho ahansanze yanyica nta nubwo yanca intoki gusa, ndongera ndakata nsubira mu rugo.”

Arongera ati “Uwo munsi wose nawumaze ngenda hanyuma ngeze mu rugo mama ambwira ko bari bumiwe bambuze amwira ko nta n’icyo yari kuntwara, nsanga byari amafuti. Ibyo bintu iyo mbyibutse rero biransetsa cyane.”

Uyu mukobwa yanahishuye ko hari imishinga ikomeye amaze igihe ategura harimo indirimbo nshya yifuza gushyira hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Princess Priscillah yerekeje muri Amerika muri Nyakanga 2013 akaba yaragiye kuhakomereza amasomo ya Kaminuza. Narangiza amasomo ye yihaye intego yo kuzahita agaruka mu Rwanda gushyira mu ngiro ubumenyi ari guhaha mu mahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages