00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Priscillah yihakanye umusore wa gatatu bamaze imyaka ibiri bavugwa mu rukundo

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 February 2017 saa 10:25
Yasuwe :

Imyaka itanu irashize Princess Priscillah avugwa mu rukundo bikarangira abihinduye impuha, umusore wa gatatu byari bimaze imyaka ibiri bishyushye na we yamwihakanye avuga ko ‘ari wenyine’.

Princess Priscillah ubusanzwe witwa Umuratwa Priscillah yahakanye yivuye inyuma iby’urukundo avugwamo na Producer Lick Lick bakorana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gukomereza amasomo ya Kaminuza.

IGIHE yatahuye inkuru y’urukundo rwakekwaga hagati ya Priscillah na Isaac Mbabazi [Lick Lick] muri Nyakanga 2015, icyo gihe byavugwaga ko uyu mukobwa akigera muri Amerika bahise bunga ubumwe ariko bombi barabyamaganye.

Inkuru nshya yongeye kuvugisha benshi irahamya ko urukundo rw’aba bombi rwashinze imizi ndetse ko basigaye babana mu nzu imwe muri Leta ya Ohio. Priscillah yahakanye iyi nkuru ndetse yongera gushimangira ko ‘nta n’akanunu k’urukundo gahari’.

Nubwo hari amagambo amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye ko Princess Priscillah ari mu rukundo na Producer Lick Lick, uyu mukobwa yabyamaganiye kure avuga ko ‘iyi nkuru amaze kuyimenyera’.

Yagize ati “Biriya ni bya bindi bidafite aho bishingiye by’ibinyoma gusa. Ukuri ni uko biriya ari ibinyoma, gihamya ihari ni yo yari kuba umutwe w’inkuru…”

Uyu mukobwa usigaye wiyita ‘Scillah’ azwi mu ndirimbo ‘Nka Paradizo’ yakanyujijeho akiba mu Rwanda mu ndirimbo zamenyekanye nka “Mbabarira”,“Harabura iki”, “Bagupfusha ubusa” n’izindi.

Priscillah yagiye avugwa mu rukundo n’abasore b’ibyamamare mu Rwanda ariko bikarangira abigaramye. Mu mwaka wa 2011 yavuzwe mu rukundo na Mani Martin, uyu mukobwa yarinze ava mu Rwanda ajya muri Amerika ataremera ko bakundana. Nyuma hadutse King James na we aramwigarika.

Aba bahanzi bombi, haba Mani Martin na King James byavugwaga ko bakundana na Priscillah kubera uburyo basohokanaga na we ndetse bakagaragara mu ruhame bishimanye nyamara muri icyo gihe byabaga bigoye kubona uyu mukobwa ari kumwe n’umusore.

Mu mwaka wa 2013 King James yasohoye indirimbo yitwa ‘Ndagukumbuye’ inkuru zitangira gucicikana ko yayihimbiye Priscillah. Yagiye muri Amerika gukorerayo amashusho agezeyo ashakisha Priscillah aba ari we yifashisha gukina ubutumwa buri mu ndirimbo ye bityo benshi bemeza bidasubirwaho ko ‘bakundana mu buryo buhishe’.

Kuri ubu biravugwa ko uyu mukobwa akundana na Producer Lick Lick na we utuye muri Amerika. Lick Lick yakundanye na Oda Paccy igihe kinini birangira urukundo rwabo rudakomeje gusa rwera imbuto nziza kuko babyaranye umwana w’umukobwa.

Princess Priscillah ngo yaba abana mu nzu imwe na Lick Lick

Princess Priscillah yerekeje muri Amerika muri Nyakanga 2013 akaba yaragiye kuhakomereza amasomo ya Kaminuza ubu ari mu mwaka wa kabiri. Narangiza amasomo ye yihaye intego yo kuzahita agaruka mu Rwanda gushyira mu ngiro ubumenyi ari guhaha mu mahanga.

Ubu ngo ari gutunganya album ya mbere ndetse indirimbo hafi ya zose zigiye kurangira. Ati “Album izina ryayo nzaritangaza iri ku musozo nintangira ibikorwa byo kuyimenyekanisha aho niho nzaba nafashe imyanzuro idahinduka. Ubu igeze kure indirimbo nyinshi zararangiye. Abafana bitegure indirimbo nshya, ndi kubikoraho ku buryo ari vuba kandi bizaba ari ibintu bishimishije.”

Priscillah ageze mu mwaka wa kabiri wa kaminuza muri Amerika
Princess Priscillah yavuze ko nta kanunu k'urukundo hagati ye na Lick Lick
King James na Priscillah bavuzweho gukundana igihe kirekire ariko bakabihakana. Hano umunyamakuru wa IGIHE yabafotoye mu mwaka wa 2013 basohokeye muri Serena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages