Priyanka Chopra yunamiye Shefali Jariwala, yihanganisha umugabo we Parag Tyagi n’umuryango we. Priyanka na Shefali bahuriye muri filime “Mujhse Shaadi Karogi”, aho bakinanye na Salman Khan na Akshay Kumar. Aba bombi ni urungano kuko bafite imyaka 42 y’amavuko. Shefali yari azwi cyane nka ‘Kaanta Laga girl’ yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025.
Priyanka Chopra yanyujije ubutumwa bwe kuri Instagram, ashyiraho ifoto ya Shefali ari wenyine. Mu kumwunamira, yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Parag n’umuryango we, agira ati “Birandemereye. Yari akiri muto cyane. Ndihanganisha Parag[umugabo wa Shefali Jariwala witabye Imana] n’umuryango we.’’
Shefali Jariwala yagaragaye muri filime y’urwenya n’urukundo mu 2004, “Mujhse Shaadi Karogi”. Nubwo uruhare rwe rwari rutoya, yarishimiwe cyane akomeza kugaragarira benshi kubera indirimbo ye izwi cyane “Kaanta Laga” nayo yakinwe iherekeza iyo filime.
Shefali Jariwala yapfuye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, hagati ya tariki ya 27-28 Kamena 2025. Yafashe n’uburwayi ajyanwa byihuse ku bitaro bya Bellevue Multispeciality Hospital i Mumbai n’umugabo we Parag Tyagi, hamwe n’abandi bantu batatu ba hafi. Yagejejwe ku bitaro yapfuye.
Raporo z’ibanze zavugaga ko Shefali yaba yazize indwara y’umutima. Ariko, Polisi ya Mumbai yatangaje ko umurambo we wabonywe mu nzu ye kandi ko washyikirijwe ibitaro bya Cooper Hospital kugira ngo ukorerwe isuzuma. Impamvu nyayo y’urupfu rwe ntiramenyekana kugeza ubu. Uyu mugore yatabarutse afite imyaka 42.







Ibitekerezo 0