00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Aaron Nitunga urembye yajyanywe mu Buhinde

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 8 February 2018 saa 10:29
Yasuwe :

Nitunga Aaron, umuhanga mu kuririmba no gutunganya umuziki wubatse izina rikomeye by’umwihariko mu Burundi no mu Rwanda, yaherekejwe kwivuriza mu Buhinde nyuma y’ibyumweru bitatu abahanzi batandukanye batangije gukusanya amafaranga y’ubufasha.

Nitunga yari amaze igihe arembeye i Kigali nyuma yo kwivuriza mu bihugu bitandukanye ariko bikananirana indwara arwaye ntibashe kuboneka.

Abatanze ubuhamya ku burwayi bwa Aaron Nitunga bavuze ko ajya agira uburibwe bukomeye mu gituza n’ubwonko ku buryo rimwe na rimwe bamusanga no muri studio aryamye hasi ku bw’ububabare bw’uburwayi. Yivuje mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Canada n’ahandi kugeza ubwo amafaranga amushizeho.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Gashyantare 2018 nibwo yahagurutse i Kigali yerekeza mu Buhinde. Yaherekejwe n’abahanzi bagize uruhare mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kumuvuza, umuryango ndetse na Dusabimana Isaie wamurwaje igihe kinini, niwe bazaba bari kumwe mu Buhinde.

Nitunga yabwiye IGIHE ko ashima uruhare abantu batandukanye bagize muri iki gikorwa kuri ubu akaba abashije kubona uburyo bwo kujya kwivuriza mu Buhinde.

Yagize ati "Ndumva binkuye mu bwigunge, ndumva nkunzwe, ndumva Imana inyitayeho kuko yakoze ibyasaga n’ibikomeye cyane nkaba numva mfite icyizere ko n’ibindi byose izabikora. Icy’ingenzi ndashima, ubutumwa ni uko turi umuryango, abahanzi turi umuryango, tubitwaremo urukundo n’ubumwe bizatugeza kuri byinshi kandi byiza."

Tonzi uri mu bagize uruhare rukomeye mu gutangiza igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kuvuza Aaron Nitunga yavuze ko nubwo kwitanga ku bantu batandukanye bigikomeje bahisemo kumwohereza hakiri kare kugira ngo asuzumwe amenye indwara afite ndetse abe yanavurwa akire.

Yagize ati "Turashima Imana ko muri iyi minsi abantu babashije kwisuganya, ibyumweru bitageze kuri bitatu abantu barahagurutse tumaze kubona uko ameze twumva hari icyo twakora nk’abahanzi, inshuti n’abavandimwe cyane cyane ko amafaranga no kubaho yabikuraga mu muziki."

Yongeyeho ati "Twavuze tuti reka dufatirane byibura abe agiye mu mafaranga abonetse, havuyemo amatike, aho kuba n’ibindi. Byibura bamusuzume tumenye ikimutera uriya mutwe kuko nicyo kibazo Aaron afite. Turizeye ko Imana izakora ibikwiriye kandi twizeye ko ashobora no gukira."

Yavuze ko kugeza ubu abantu bamaze kwitanga inkunga ingana na $7200 nubwo hiyemejwe $30,000 bityo inkunga ya buri wese ikaba igikenewe mu kuvuza Aaron Nitunga.

Yongeyeho ko Nitunga agiye kwivuriza mu Bitaro bya Colombia Hospital biri mu Mujyi wa Bangalore nyuma yo gukora ubushakashatsi mu nshuti zibayo kugira ngo bamenye neza aho yakwivuriza kandi agakurikiranwa neza.

Hari uburyo bworohereza abafite umutima wo gufasha haba mu Rwanda n’abari hanze. Ku b’imbere mu gihugu hashyizweho nimero ya Mobile Money yanditse kuri Dusabimana Isaie ( 0780682366 ) wamurwaje igihe kirekire ndetse na konti ziri muri Access Bank ari zo (7002410104673301RWF) na (7002410204673302USD), ku baba hanze bakoresha uburyo bwa ’Wire Transfer’ bifashisha Swift Code: BKORRWRW.

Aaron Nitunga yajyanye na Dusabimana Isaie wamurwaje igihe kinini
Aaron Nitunga yashimye abagize uruhare mu kuba agiye kwivuza mu Buhinde
Yaherekejwe n'inshuti ze ndetse n'abakunda akazi yakoze mu muziki
Ubwo yasezeraga abamuherekeje yari afite imbamutima nyinshi
Phanny Wibabara usanzwe ubarizwa mu itsinda The Sisters
Yaherekejwe n'inshuti n'abavandimwe ku kibuga cy'indege

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages