00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Bob yatangiye kwigisha gutunganya indirimbo

Yanditswe na

Mazimpaka Jean Pierre

Kuya 5 October 2014 saa 12:13
Yasuwe :

Producer Bob ukorera muri Pro Record, usanzwe yigisha umuziki ndetse akanafasha abahanzi benshi bakizamuka, kuri ubu yatangiye gahunda yo kwigisha gutungunya indirimbo muri Studio Pro Records.
Producer Bob kuri ubu uhugiye cyane mu kuzamura abahanzi bariririmba indirimbo zihimbaza Imana, aratangaza ko afite abanyeshuri yatangiye kwigisha umuziki. Aganira na IGIHE, Bob yavuze ko ubundi asanzwe yigisha umuziki mu mashuri abanza na n’ayisumbuye. Bob ati “Nari nsanzwe nigisha umuziki kuri (…)

Producer Bob ukorera muri Pro Record, usanzwe yigisha umuziki ndetse akanafasha abahanzi benshi bakizamuka, kuri ubu yatangiye gahunda yo kwigisha gutungunya indirimbo muri Studio Pro Records.

Producer Bob kuri ubu uhugiye cyane mu kuzamura abahanzi bariririmba indirimbo zihimbaza Imana, aratangaza ko afite abanyeshuri yatangiye kwigisha umuziki.
Aganira na IGIHE, Bob yavuze ko ubundi asanzwe yigisha umuziki mu mashuri abanza na n’ayisumbuye.

Bob ati “Nari nsanzwe nigisha umuziki kuri Ecole Primaire St. Joseph no kuri Ecole Secondaire Rugando. Ubu noneho natangiye kwigishiriza hano muri Pro Record”

Bob avuga ko intego ye nyamukuru ari uguteza imbere umuziki Nyarwanda no gufasha abashaka kwihugura mu gutunganya umuziki n’abifuza kubyiga bwa mbere.

Umunyeshuri wa mbere ubu amaze kurangiza icyiciro cy’amasomo ya ngombwa mu minsi iri imbere akazatangira kwikorere na we atunganya indirimbo.

Uretse kwgisha gutunganya umuziki , Bob ngo ari gushyira imbaraga nyinshi mu gufasha abahanzi bakizamuka mu ndirimbo z’Imana. Kuri ubu afite abahanzi batutu bakizamuka ari gufasha aribo Colombe, Alice na Brian.

Brian

Brian yamaze kumufasha gukorana indirimbo n’abahanzi bamaze kumenyekana mu Rwanda, Jules Sentore na Alpha Rwirangira. Iyo ndirimbo bayise “Dutarame”

Iyi ndirimbo yakozwe ku gitekerezo cya Brian Bob amufasha kuyitunganya no kumuhuza n’aba bahanzi.

Ati “Ubu ndi kwita ku kuzamura abahanzi bo muri Gospel, mfite Colombe ubona ushobora Reggae cyane , Alice na we ushobora Zouk. Brian we ubona ashobora kuririmba injyana zose kuko abasha kujya hejuru ndetse no hasi mu ijwi, ikindi we azi no kwandika cyane”

Alpha Rwirangira umwe mu bahanzi baririmbye muri 'Dutaramane' ya Brian

Bob avuga ko Atari aba bahanzi gusa ahagarikiyeho kuko ngo yiteguye gufasha n’undi muhanzi uwo ari we wese waza amugana.

Kanda hano wumve indirimbo dutarame ya Brian ft Alpfa na Jules Sentore


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages