Ni ibintu byavuzwe cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru, gusa nta ruhande na rumwe rwigeze rushaka kugira icyo rutangaza kuri uyu mwuka mubi wari hagati yabo.
Byavuzwe ko ubuyobozi bwa Country Records bwababajwe bikomeye no kuba uyu musore yaragiye atunguranye ndetse bakiri mukiriyo dore ko bari bamaze iminsi mike babuze umuvandimwe wabo Kinyoni wafatwaga nk’ukuboko ku iburyo mu mirimo yabo yo gutunganya indirimbo, akaba murumuna wa Noopja.
Mugisha Fred Robinson [Element] mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube Jalas TV, yagarutse ku byamuvuzweho byose mu mwaka ushize avuga ko atigeze ahemukira Country Records isa n’iyamwinjije mu muziki wamugize icyamamare.
Ati “Country Records namaze imyaka itatu nkora biba ngombwa ko mpava ku mpamvu z’akazi n’izanjye bwite, hari igihe uvuga uti aha hantu kuhakorera ni byiza ariko reka ngerageze n’ahandi, nibikunda nzahaguma nzaba nteye imbere kandi ntawe utishimira iterambere, nibitanakunda nzagaruka muri Country Records kuko ni mu rugo.”
“Nta kidasanzwe cyabaye ni kumwe uva ahantu hamwe ujya ahandi. Nta we utegeka ubuzima ngo bugende uko abushaka, ahantu hose ndisanga aho nanyuze mba mbona ari nko mu rugo.”
Element yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe yigeze agambanira cyangwa ngo hagire umushuka, avuga ko kugenda kwe ari ibintu bisanzwe.
Ati “Nta muntu nagambaniye, gusa hari ikintu kibaho mu buzima. Ubu se hari umuntu undutira Mama ku Isi? ariko naramusize njya gushaka ubuzima nk’abandi bose.”
“Uwo muntu wakumva ko nta musiga ngo njye gukurikira inzozi zanjye yaba ari inde?, Iyo umuntu mutandukanye atakwambuye nta kindi kibazo mufitanye, mudashwanye nta kibazo kiba gihari.”
Ubwo Element yavaga muri Country Records byavuzwe ko ashobora kwamburwa iri zina yahawe na Noopja.
Uyu musore wakoranaga na Country Records mu buryo bwa kivandimwe avuga ko iri zina Element yarihawe mu buryo busanzwe batigeze bahana amasezerano yaryo ku buryo bw’inyandiko.
Ati “Element ni Noopja warimpaye. None se yarinyise kugira ngo umunsi nahavuye azarigumane? Ntabwo ari irya studio , ni nkuko nanjye nshobora kukwita izina mvanye ahandi ugakomeza ukagenda ukaryitwa, ntabwo nzaza kur kwaka ngo ni uko tutakiri inshuti cyangwa tutagikorana.”
Producer Element ufatanya imirimo yo gutunganya indirimbo no kuririmba, avuga ko ajya kuza mu muziki nta muntu yagishije inama kuburyo haza abamutegeka uko awukora.
Element ubu ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo zakunzwe na benshi mu Rwanda kuva kuri “Kashe” kugera kuri “Fou de toi” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 11 kuri YouTube.
Element avuga ko 1:55AM ifasha Bruce Melodie ari umuryango mushya yungutse kandi hari byinshi abigiraho dore ko abenshi ari bakuru kuri we.
Avuga ko ko Bruce Melodie ari mu bantu bamushyigikira cyane yamwigiyeho gukunda akazi , gukora cyane no kugerageza ibyo abandi baba batabona.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!