– Benshi birahira uburyohe bw’indyoheshabirayi itekerwa mu Gitega
– Ni akabari gafite amazina nk’ay’ishoka dore ko buri wese ukavuyemo yirigata intoki akita uko ashatse
– Izina ni irikujije …. ‘Kwa Mama Fazzo’ ryabaye bwite
– Hari abava i Kantarange baje gutapfuna ku ngurube yararuye Fazzo
– Producer Fazzo yiswe umuhungu wa nyir’akabari ku bwo gukunda inyamaswa ihatekerwa
– Cyiza Fabien na nyina umubyara bibateye ishema
Cyiza Fabien wihaye izina rya Producer Fazzo mu ruganda rwo gutunganya umuziki mu Rwanda ahamya ko bimutera ishema ku n’akabari ko mu Gitega gateka ingurube kitiriwe nyina umubyara.
Benshi bazi aka kabari ku izina ryo kwa ‘Mama Fazzo’ nubwo ari ak’umugabo witwa ‘Bucyana’ ari na ryo zina katangiye gafite. Kuba karitiriwe nyina wa Producer Fazzo byaturutse ahanini ku kuba yarajyagayo kenshi nyuma y’akazi ariko by’umwihariko akaba ari umwe mu bagaragarije urikundo rukomeye itungo rihatekerewa benshi bita ‘akabenzi’.
Producer Fazzo wagize uruhare runini mu gukora ubukangurambaga mu byamamare mu Rwanda abashishikariza kuyoboka aka kabari avuga ko bimushimisha cyane kuba kwa Bucyana barahitiriye nyina ngo na we bimufasha gukomeza kwamamara no gushinga imizi.
Ati “Sha iryo zina byo murabizi ni iryanjye, ariko nyine byaje guhinduka numva benshi bita kariya kabari kwa ‘Mama Fazzo’. Buriya ni ukubera ko nakundaga kujyayo kagitangira gufungura. Ndi umwe mu bajyagayo kenshi kandi ngakangurira abandi bahanzi kujya kuharira ingurube”
Mu kiganiro na IGIHE, uyu musore yavuze ko nta pfunwe bimutera kuba nyina bamwitirira akabari gateka ingurube ndetse n’umubyeyi we ngo nta kibazo abifitemo.
Ati “Sha mukecuru na we ni umuntu utajya wigora, mba numva ntacyo bimutwaye. Na we hari igihe ampamagara akambaza ngo ‘cyangwa wagiye kwa Mama Fazzo’ nyine na we ni umujama nta kibazo rwose”
Producer Fazzo avuga ko benshi mu bahanzi n’ibyamamare mu Rwanda bijya kurira ingurube muri aka kabari ari we wagiye ubakurura akanabakundisha iyi nyamaswa. Nubwo hari henshi hatekerwa ingurube mu Mujyi wa Kigali, Fazzo avuga ko ntaho yayiriye ngo imuryohere kurusha kwa Mama Fazzo.


















TANGA IGITEKEREZO