Producer Fazzo ari umaze amezi make atunganyiriza indirimbo mu nzu yitwa Touch Records nyuma yo gufata icyemezo cyo kuyivamo Ubuyobozi bw’iyi nzu buraririra mu myotsi kubera ibibazo bimwe na bimwe bwagiranye n’uyu musore ndetse bukaba bwemeza ko bwamubuze.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Alain Rudahanwa, Umuyobozi wa Touch Records yatangaje ko Fazzo yavuye muri iyi studio atabibwiye Ubuyobozi ndetse ngo akaba yarajyanye bimwe mu bikoresho by’iyi nzu n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni yari yahawe mu gihe basinyanye amasezerano y’imikoranire.
Alain Rudahanwa ati, “Twebwe, uwo mwana yadusize mu gihirahiro rwose. Kugeza ubu turacyamufata nk’umukozi wacu kuko hari n’ibindi bikoresho bya Studio ya Touch yatwaye birimo Hard disk y’imashini twakoreshaga irimo n’indirimbo z’abahanzi yakoreraga mu gihe twari tukimubona.”
Rudahanwa avuga ko hari amafarangay’u Rwanda miliyoni Fazzo yagiye adasubije iyi nzu ndetse Ubuyobozi bwa Studio bukaba bwaramaze kumugeza mu butabera kugira ngo basubizwe ayo mafaranga.
Ati, “ Ikibazo dufite gikomeye, ni uko yagiye atararangiza amasezerano, twari twasiniyanye imyaka ibiri kandi we agiye amaze kurangiza amezi atatu n’ibyumweru bibi gusa. Amasezerano yari afitanye na Touch twamuhaye miliyoni y’amanyarwanda hanyuma akajya ahabwa na 50% y’akazi kabonetse muri Studio.”
Akomeza agira ati, “ We yabonye amaze kurya iyo miliyoni ya recruitment(ayo kumuzana) twamuhaye afata umwanzuro wo kugenda atanasezeye. Ubu ikibazo kiri mu maboko y’ubutabera, mu gihe kidatinze agomba kuryozwa ibyo yatwaye byose.”
Ku ruhande rwa Producer Fazzo, yateye utwatsi Ubuyobozi bw’iyi nzu yakoreragamo avuga ko ayo mafaranga bamushinja ari ayo bamuhaye kugira ngo yemere gusinya amasezerano gusa ndetse bakaba ngo baranabyandikiranye bityo akaba asanga kuyamusaba ari ukumunaniza.
Fazzo ati, “Oya rwose barabeshya. Ayo mafaranga bavuga mfite ni ayo bampaye kugira ngo nemere gusinya kontara, si amafaranga bampembye ngo dusinyane ko nindamuka nishe amasezerano ngomba kuyishyura. Iyo hard disk bavuga natwaye, nayijyanye nshaka kujya kuvanaho ama projects yanjye nari mfite muri Studio mbere yo kugenda kandi ibyo nabiganiriye na manager.”
Uyu musore ashinja Touch Records kuba itarubahirije amasezerano yari yarasinyanye nayo ndetse ngo nibyo byabaye intandaro yo kugenda kwe.
Ati, “Muri kontara biranditse, njyewe icyo twapfuye ahanini ntabwo bubahirizaga amasezerano twari dufitanye kandi muri contract harimo ko iyo uruhande rumwe rwishe amasezerano , twemeranyije ko kontaru igomba guhagarara. Nta promotion bakoraga kandi twari twarabyumvikanye ahubwo ugasanga barashyira umuntu umwe imbere. Igihe cyose wasangaga Jay Polly ari we wamamaza abandi bahanzi bagana studio ntibagire aho bagera. Ikindi cyatumye ngenda, bazanye undi mu producer nta kintu bambwiye.”
Nyuma yo kuva muri Touch Records, Fazzo arabarizwa muri Infinity Records akaba yarasimbuwe na mugenzi we Producer Junior na we winjiye muri Touch avuye muri Bridge.



















TANGA IGITEKEREZO