Integuza y’ubukwe bw’uyu mugabo igaragaza ko buzaba tariki 19 Ukwakira 2019.
Jay P ni umwe mu batunganya imiziki batakunze gushyira hanze ubuzima bwe bwite, gusa aherutse gutangariza IGIHE ko afite umukunzi bateganya kurushinga nubwo yirinze kugira byinshi avuga.
Amakuru IGIHE ifite nuko Jay P agiye kubana n’umuhanzikazi Umutoni Alice ukora indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Big Tonny.
Ni umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza cyane akaba yaremenyakanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ndemeye”, “Rafiki” n’izindi.
Big Tonny asanzwe akora ubucuruzi muri Kenya ndetse akora ibijyanye no gusiga iburungo mu maso.
Uyu muhanzikazi akomoka mu muryango usenga kuko avukana na Pasiteri Julienne Kabanda, umugore wa Pasiteri Stanley Kabanda bayobora itorero rya Jubilee Revival Assemble Church.
Jay P ni umuhanga mu gucuranga piano na gitari. Yatangiye umwuga we mu 2003 afasha abahanzi benshi byanagiriye akamaro.
Indirimbo nyinshi z’umuhanzikazi Miss Jojo zakorewe iwe, Miss Shanel yatangiye umuziki areba anamufasha gushaka izina, Rafiki muri Coga Style hafi y’indirimbo ze zose zikozwe na we.
Ni we wakoze “Arasharamye” indirimbo ya KGB yaciye ibintu “Sur La Terre” ya Minani Rwema n’izindi nyinshi.
N’ubu aracyakora indirimbo zigakundwa. Yakoze “Mariya Jeanne” benshi bita Igisupusupu, “Rwagitima” na “Icange”; “Twapfaga Iki” ya Clarisse Karasira; “Tonight” ya Jay C afatanyije na Social Mula; “Nyizera” ya Mr Kagame na Tom Close n’izindi ni we wazirambitseho ikiganza.
Yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Chameleone, Professor Jay, Navio na Ray C wo muri Tanzania.





Reba Rafiki ya Alice Tonny




Ibitekerezo 0