00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Junior yahahamuwe n’inzoka zamwakiriye yasuye umuhanzi w’inshuti ye

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 October 2014 saa 09:47
Yasuwe :

Karamuka Junior benshi bazi nka Producer Junior mu muziki, muri iyi minsi ntakigoheka kubera amashusho yanze gusibangana mu maso ye nyuma yo kubona inzoka zidasanzwe mu ruganiriro rw’umwe mu bahanzi b’inshuti ze.
Mu Cyumweru gishize nibwo Producer Junior yasuye umwe mu bahanzi b’inshuti ze utuye i Gikondo mu rwego rwo kuganira ku mishinga y’indirimbo bagombaga gukorana muri iyi minsi.
Producer Junior yabwiye IGIHE ko akigera muri uru rugo runihagazeho ku mafaranga ngo yahawe ikaze mu (…)

Karamuka Junior benshi bazi nka Producer Junior mu muziki, muri iyi minsi ntakigoheka kubera amashusho yanze gusibangana mu maso ye nyuma yo kubona inzoka zidasanzwe mu ruganiriro rw’umwe mu bahanzi b’inshuti ze.

Mu Cyumweru gishize nibwo Producer Junior yasuye umwe mu bahanzi b’inshuti ze utuye i Gikondo mu rwego rwo kuganira ku mishinga y’indirimbo bagombaga gukorana muri iyi minsi.

Producer Junior yabwiye IGIHE ko akigera muri uru rugo runihagazeho ku mafaranga ngo yahawe ikaze mu ruganiriro nk’ibisanzwe, aricara, bamwakiriza icyo kunywa aratimaza ntacyo yikanga gusa mu minota mike induru yayihaye umunwa anahita asezera ku bw’inzoka zidasanzwe yari abonye bwa mbere mu maso ye.

Producer Junior yahahamuwe n’inzoka zamwakiriye yasuye umuhanzi w’inshuti ye

Junior ati “Ni umuhanzi ukuze ucuranga ibi bimeze nka Gakondo, singombwa ko mvuga izina rye gusa twaganiraga ku buryo namufasha kongera gukora zimwe mu ndirimbo ze. Yanyoherereje imodoka nziza insanga i Nyamirambo injyana iwe. Mpageze nasanze afite akantu(amafaranga) kabisa. Nicaye muri salon iwe ampa jus ndanywa sinzi uko yagiye mu cyumba nsigara ndeba Televiziyo”

Nyir’urugo amaze kwinjira mu cyumba, Junior yatunguwe no kubona inzoka y’inkazi iza imusanganira mu ntebe asimbukira mu bicu induru ayiha umunwa.

Ati “Ni ubwa mbere kuva navuka nari ndebanye n’inzoka amaso ku maso. Nagiye kubona mbona ikintu kiri kurabya akarimi kiza kinsanga, ndebye neza mbona ni ikiyoka cyakuze. Narasimbutse, umutima umvamo, mvuza induru ndirukanka”

Ntibyarangiriye aho kuko yageze mu mbuga asanga hari indi nzoka imutegereje akuka umutima birenze dore ko yo ngo yajyaga gusa umuhondo kandi ari nini kurusha iyamusanze mu ruganiriro.

Ati “Nageze hanze nsanga indi iragaramye, ifite amaso n’ururimi biteye ubwoba. Nabuze aho nkwirwa mpinduka numva nta mutima mfite. Yahise aza arazihamagara ziramusanga arazibika”

Uyu muhanzi ngo yabwiye Junior ko asanzwe yoroye inzoka mu nzu ndetse ngo amusaba kugaruka bakaganira kuko ngo nta kidasanzwe gusa undi ntiyabikozwa ahita asezera arataha.

Junior ati “N’ubu arampamagara simwitabe. Sinumva uburyo umuntu atunga inzoka mu nzu. Ubu singisinzira, ahantu hose ndi mba mbona izo nzoka ziri kuza mu maso yanjye. Nubwo wampa iki sinasubira i Gikondo”

Producer Junior yabonye izi nzoka mu rugo rw’uyu muhanzi nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka hari amakuru yavuzwe ko Jay Polly na we wari utuye i Gikondo yabonaga inzoka mu nzu iwe bakayica, bwacya hakaza izindi. Zimaje kumujujubya yahisemo kwimukira Kicukiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages