Madebeats umaze iminsi yarabonye ibi byangombwa, yari yaragerageje kugira ibanga aya makuru mu gihe ari gutegura urugendo rwe.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Madebeats aherutse kubona ibyangombwa bimwemerera gutura mu Bwongereza ndetse no kuhakorera, ariko iby’urugendo rwe yabigize ibanga yirinda ko rwazamo birantega.”

Mu kiganiro na IGIHE, Madebeats yahamije ko ari muri gahunda zo kujya mu Bwongereza, gusa nta makuru arambuye yatanze kuri iyo gahunda.

Ati “Amakuru yo ni yo, namaze kubona ibyangombwa binyemerera gutura no gukorera umuziki mu Bwongereza, nibaza ko hari byinshi nzihugurira hariya kandi hari na byinshi nshobora kuzafasha umuziki w’u Rwanda.”

Madebeats w’imyaka 26, ni umuhanga mu gutunganya indirimbo. Muri iyi minsi ni umwe mu bakoranye n’abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda no mu karere. Yinjiye muri uyu mwuga abifashijwemo na Producer Nicolas afata nk’umusingi w’ibikorwa bye.

Uyu musore yabyinjiyemo mu myaka mike ishize akimara gusoza amashuri yisumbuye mu Ishami rya Electrical Engineering muri SOS Technical High School i Kagugu.

Ibyo wamenya kuri Madebeats

Producer Madebeats agiye kwimukira mu Bwongereza
Producer Madebeats agiye kwimukira mu Bwongereza
Madebeats ni umwe mu bahanga mu gukora no gutunganya indirimbo
Madebeats ni umwe mu bahanga mu gukora no gutunganya indirimbo