Kuri iki cyumweru utunganya indirimbo Pastor P n’umuhanzi King James bazerekeza mu birori byo gutora Nyampinga na Rudasubwa 2013 mu Bubiligi.
Pastor P, watunganyije nyinshi mu ndirimbo za King James, azaba ajyanywe no gucurangira uyu muhanzi uzaririmba ku buryo bwa LIVE.
Kuri uyu wa 4 Kanama, mu ma Saa moya z’igitondo (7h00) nibwo bombi Pastor P na King James bazahaguruka berekeza mu Bubiligi mu birori byo gutora Nyampinga na Rudasumbwa b’u Rwanda mu Bubiligi, aho bazataramira.
King James aganira na IGIHE yatangaje impamvu agiye hakiri kare, nyamara ibi birori bizaba tariki 10 Kanama, ati “Tugiye hakiri kare kugira ngo tubashe gukorerayo imyiteguro yose injyanye no kuririmba”.
Uretse umuhanzi King James uzatarama, azaba ari kumwe n’umuhanzikazi w’umurundi “Liziki”, ndeste ngo hakazaba hari kandi na ba DJ nka DJ Princess Flor na DJ Saido.
Ibi birori bizabera ahitwa Rue Birmingham Palace 112 -170 Bruxelles, guhera saa tatu z’umugoroba kugeza mu gitondo.
Biteganijwe ko King James azahaguruka mu Bubiligi yerekeza mu Rwanda, tariki 11 Kanama 2013.



















TANGA IGITEKEREZO