00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Pastor P yatangiye gukorana n’abahanzi b’i Burundi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 July 2013 saa 12:52
Yasuwe :

Umunyarwanda utunganya indirimbo (Producer) uzwi ku izina rya Pastor P yari amaze icyumweru mu gihugu cy’u Burundi, aho yatangije gahunda nshya yo gukorana n’abahanzi baho.
Aba bahanzi barimo Samantha bakoranye indirimbo “Sinkakubure”, Sat-B, Mukombozi na Emerance n’abandi.
Pastor P, ubusanzwe witwa Bugingo Ndanga Patrick, avuga ariko ko uku gukorana n’abahanzi bo mu Burundi bidasobanuye ko ari ho agiye kujya akorera, ahubwo ko azajya akorera i Kigali mu Rwanda akajya ajya mu Burundi (…)

Umunyarwanda utunganya indirimbo (Producer) uzwi ku izina rya Pastor P yari amaze icyumweru mu gihugu cy’u Burundi, aho yatangije gahunda nshya yo gukorana n’abahanzi baho.

Aba bahanzi barimo Samantha bakoranye indirimbo “Sinkakubure”, Sat-B, Mukombozi na Emerance n’abandi.

Pastor P, ubusanzwe witwa Bugingo Ndanga Patrick, avuga ariko ko uku gukorana n’abahanzi bo mu Burundi bidasobanuye ko ari ho agiye kujya akorera, ahubwo ko azajya akorera i Kigali mu Rwanda akajya ajya mu Burundi gahoro gahoro.

Yagize ati “Ntabwo nahimukiye ariko natangiye gukorana n’abahanzi ba hariya. Mfite umuntu umpagarariye hariya kandi mfite imikoranire na studio yaho yitwa Next Level”.

Pastor P yabwiye IGIHE ko yasanze abahanzi bo mu Burundi bafite impano, ahubwo ko bari barabuze ubatunganyiriza indirimbo wo ku rwego rwo hejuru. Avuga kandi ko mu biganiro yagiranye n’aba bahanzi bagiye bamubwira ko bifuza ko ibihangano byabo byajya nibura ku rwego iby’u Rwanda rumaze kugeraho.

Pastor P yagize ati “Bafite impano, akndi bavuga ko babona mu Rwanda hari akarusho dufite”.

Pastor P, umenyerewe muri Studio Narrow Road, niwe wakoze indirimbo “Narashize” ya King James. Ubu abahanzi bo mu Rwanda ari gukorana nabo ni King James, Princesse Priscilla (ari gukorera Album ye nshya), Edouce, Urban Boyz ndetse na Dream Boyz.

Inkuru nyinshi zivuga ku bahanzi mu Burundi wazisanga HANO kuri IGIHE Burundi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages