00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Real Beat agiye gukora ubukwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 July 2023 saa 12:46
Yasuwe :

Aime Patrick Bigirimana wamamaye nka Real Beat binyuze mu ndirimbo yatunganyirije abahanzi batandukanye mu Rwanda agiye kurushinga na Phoibe Iratunejeje bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.

Uyu musore utunganyiriza umuziki muri Country Records ubukwe bwe na Phoibe Iratunejeje buteganyijwe ku wa 9 Nzeri 2023.

Ni ubukwe buzabera kuri Kigali Bliss mu muhango wo gusaba no gukwa naho gusezerana imbere y’Imana bizabera kuri EAR Paruwasi ya Rebero.

Producer Real Beat wavukiye mu Karere ka Ngororero agakurira i Musanze ni umwe mubagezweho muri iki gihe binyuze mu gutunganya indirimbo mu Rwanda.

Uyu musore uherutse kwerekeza muri Country Records asimbura Producer Element yatangiye kwamamara nyuma yo gukora indirimbo ‘Koma’ ya Gabiro Guitar.

Real Beat yakoze indirimbo zakunzwe na benshi zirimo ‘Rompe’ ya Afrique , ‘Exchange’ ya Bwiza, ‘Buriyana’ ya Niyo Bosco, n’izindi zigisohoka nanubu.

Producer Real Beat ni umwe mu batunganya umuziki bagezweho muri iki gihe mu Rwanda
Real Beat aherutse kwerekeza muri Country Records asimbura Producer Element
Umwaka wa 2023 ugiye gusiga Phoibe Iratunejeje ari umugore wa Real Beat
Real Beat na Phoibe Iratunejeje bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo
Phoibe Iratunejeje ugiye ku rushinga na Producer Real Beat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages