Uyu musore utunganyiriza umuziki muri Country Records ubukwe bwe na Phoibe Iratunejeje buteganyijwe ku wa 9 Nzeri 2023.
Ni ubukwe buzabera kuri Kigali Bliss mu muhango wo gusaba no gukwa naho gusezerana imbere y’Imana bizabera kuri EAR Paruwasi ya Rebero.
Producer Real Beat wavukiye mu Karere ka Ngororero agakurira i Musanze ni umwe mubagezweho muri iki gihe binyuze mu gutunganya indirimbo mu Rwanda.
Uyu musore uherutse kwerekeza muri Country Records asimbura Producer Element yatangiye kwamamara nyuma yo gukora indirimbo ‘Koma’ ya Gabiro Guitar.
Real Beat yakoze indirimbo zakunzwe na benshi zirimo ‘Rompe’ ya Afrique , ‘Exchange’ ya Bwiza, ‘Buriyana’ ya Niyo Bosco, n’izindi zigisohoka nanubu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!