00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Real Beat yakoze ubukwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 September 2023 saa 10:36
Yasuwe :

Aime Patrick Bigirimana wamamaye nka Real Beat binyuze mu ndirimbo yatunganyirije abahanzi batandukanye mu Rwanda, yarushinze n’umukunzi we Phoibe Iratunejeje.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu bari bamaze mu munyenga w’urukundo.

Real Beat utunganyiriza umuziki muri Country Records yambitse impeta umukunzi we Iratunejeje Phoibe mu bukwe bwabaye ku wa 10 Nzeri 2023.

Aba bombi babanje guhamya iby’urukundo rwabo imbere y’inshuti n’imiryango mu birori byabereye kuri Kigali Bliss mu muhango wo gusaba no gukwa.

Real Beat na Phoibe bambikanye impeta y’urudashira imbere y’Imana mu birori byabereye mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Rebero.

Ubukwe bwa Real Beat bwitabiriwe n’Abanyamuziki batandukanye barimo Producer Prince Kiiz bakorana muri Country Records, Junior wahoze mu itsinda rya Juda Muzik, Papa Cyangwe n’abandi.

Producer Real Beat wavukiye mu Karere ka Ngororero agakurira i Musanze ni umwe mu bagezweho muri iki gihe binyuze mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda.

Uyu musore uherutse kwerekeza muri Country Records asimbura Producer Element Eleeh.
Real Beat yakoze indirimbo zakunzwe na benshi zirimo ‘Rompe’ ya Afrique , ‘Exchange’ ya Bwiza, ‘Buriyana’ ya Niyo Bosco n’izindi.

Phoibe Iratunejeje na Real Beat bahamije iby'urukundo rwabo imbere y'inshuti n'imiryango yabo
Producer Real Beat na Phoibe Iratunejeje banejejwe n'uko ibirori byabo byagenze
Phoibe Iratunejeje ubu ni umugore wa Real Beat
Nyuma y'imyaka itatu, bakundana Real Beat na Phoibe bemeranyije kubana akaramata
Real Beat na Phoibe Iratunejeje bamaza imyaka itatu bakundana
Ubukwe bwa Real Beat bwitabiriwe n'abanyamuziki batandukanye
Abarimo Producer Prince Kiiz , Papa Cyangwe, Junior (Juda Muzik) bari mu bambariye abageni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages