Nyuma y’amezi atandatu Producer Trackslayer avuye mu nzu itunganya umuziki ya Touch Records, yafashe umwanzuro wo kuyisubiramo ndetse yemeranywa n’ubuyobozi bwayo ko azabakorera imyaka itatu.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Alain Rudahanwa , Umuyobozi wa Touch Records, yashimangiye ko Producer Trackslayer yamaze kugaruka ndetse bakaba basinyanye amasezerano y’imikoranire azamara imyaka itatu.
Ati “Producer Trackslayer yamaze kugaruka. Hari hashize amezi atandatu agiye ariko yagarutse. Ubu twanasinye amasezerano, afite contract izamara imyaka itatu”
Trackslayer yavuye muri Touch ahamaze umwaka ajya muri Infinity Records. Muri Touch asanzemo Producer Junior na we umaze iminsi mike atangiye kuhatunganyiriza indirimbo.
Alain Rudahanwa ngo yizeye umusaruro ukomeye Junior na Trackslayer bazageza kuri Touch Records dore ko bombi abizeyeho gukora no kwitangira akazi cyane.
Ati “Bombi tubitezeho umusaruro kuko ni abakozi bakomeye. Production barayumva kandi twizeye neza ko ubufatanye bwabo buzatugeza ku musaruro mwiza.”



















TANGA IGITEKEREZO