Kuri ubu amakuru mashya kuri we ni uko agiye kurushinga na Nikuze Eliane bamaze imyaka umunani bakundana.
Tariki ya 11 Gicurasi 2019 Trackslayer yambitse impeta umukunzi we Nikuze amusaba ko bazabana akaramata.
Uyu musore wakoze indirimbo nyinshi za Hip Hop zamamaye mu Rwanda yabwiye IGIHE ko hashize imyaka irenga umunani akundana na Nikuze.
Ati”Irenga umunani, ni icyenda byibuza kuko twatangiye gukundana akiga mu mashuri yisumbuye ahubwo aribwo akijya kuyatangira. Tumaze igihe dukundana byatumye mfata icyemezo ko twanabana mbimusabye arabinyemerera.”
Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwa Nshuti Peter na Nikuze Eliane, buzaba ku mataliki ya 20 na 21 Ukuboza uyu mwaka wa 2019.
Trackslayer yakoreye indirimbo benshi mu bubatse amazina mu muziki w’u Rwanda ndetse hari abo yakoreye zikamenyekana cyane nk’izo yakoreye; Riderman, Bulldogg, Green P, Jay Polly, n’abandi benshi.
Uyu musore yakoreye igihe kinini muri Unlimitted Record nyuma y’igenda rya Lick Lick cyane ko ari nabwo yari atangiye ibyo gutunganya indirimbo, nyuma yaje kwerekeza muri Touch Record aho anabarizwa kugeza magingo aya.



















TANGA IGITEKEREZO