00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Professor Hamo wamamaye mu bitaramo bya ‘Churchill’, ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 May 2026 saa 11:00
Yasuwe :

Umunyarwenya ukomeye muri Kenya, Professor Hamo, wamamaye mu bitaramo bya ‘Churchill’ bitegurwa na Daniel Wambua Ndambuki wamamaye nka Churchill muri Kenya, ategerejwe mu gitaramo ‘Gen-Z Comedy show’ kizabera muri Camp Kigali ku wa 28 Gicurasi 2026.

Ubusanzwe amazina ye ni Herman Gakobo Kago, ni umwe mu banyarwenya bazamuriye izina rye mu bitaramo Churchill, akaba umuhanzi w’indirimbo n’umunyamakuru.

Uyu munyarwenya w’imyaka 46 yavukiye mu muryango w’abasirikare ndetse ni umubyeyi w’abana batandatu.

Igitaramo Professor Hamo azaba yitabiriye cyitiriwe Muhinde, umunyarwenya wakuriye muri Gen-Z Comedy washyiriweho icy’umwihariko banamushimira kuba yarabashije kurangiza amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Muhinde warangije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza muri RP Musanze aho yize ibijyanye n’ubucuruzi bukorewe kuri internet, ‘E-Commerce’, mu mashuri yisumbuye yasoje mu 2022 yari yarakurikiye ibijyanye na ‘Software Development’.

Ku rundi ruhande Muhinde yatangiye no kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘University of Kigali’.

Kuba yaratangiye kwiga abarizwa mu bitaramo bya Gen-Z Comedy yanakomerejemo izina rye, byatumye abategura ibi bitaramo bamwitirira igitahiwe mu kumushimira intambwe amaze gutera mu buzima bwe.

Professor Hamo wamamaye mu bitaramo bya ‘Churchill’, ategerejwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages