00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prophet Joshua yasabye imbabazi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 January 2026 saa 02:39
Yasuwe :

Heradi Sefu Josué wiyita Prophet Joshua uheruka gufungwa ariko akaza gufungurwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu, yasabye imbabazi Abanyarwanda.

Yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Uyu mugabo yanditse ati “Nkomeje gusaba imbabazi mu ruhame ku ikosa ryagaragaye ryo kujugunya amafaranga mu ruhame mu buryo butemewe n’umuco Nyarwanda bukaba bwateye umutekano muke mu baturage kandi mbijeje ko bitazongera.”

Yakomeje avuga ko “Ndabinginze mwakire imbabazi zanjye kubera ko nta mwana udakosa ariko akaguma yitwa umwana. Ndabakunda cyane abaturarwanda muri rusange ndacyari uwanyu murakoze. Icyitonderwa: Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda kuko bwakiriye imbabazi zanjye kandi mbijeje ko nta zarenga ku kwihanangirizwa bampaye.”

Ku wa 30 Ukuboza 2025 nibwo Prophet Joshua n’abo bari bafunganywe barekuwe nyuma y’iminsi irindwi Ubushinjacyaha bushyikirijwe dosiye yabo.

Prophet Joshua areganwa n’abandi bantu bane barimo uwitwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda. Aba bose bari batawe muri yombi ku wa 19 Ukuboza 2025.

Prophet Joshua yakunze kwitabira ibirori binyuranye akanyanyagiza amafaranga ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages