Prosper Nkomezi yagiye muri Uganda ajyanye n’itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi bamufasha mu muziki we mu rwego rwo kuzatanga umuziki mwiza ku bakunzi be.
Uyu muramyi akigera i Kampala yabwiye IGIHE ko yahageze amahoro ndetse ari kumwe n’abacuranzi be bose bameze neza ku buryo biteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.
Ati “Twese hano tumeze neza, twahageze amahoro ubu igisigaye ni umunsi w’igitaramo ubundi abakunzi banjye bakishimira umuziki mwiza.”
Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo azakorera i Kampala ahitwa ‘The Plaza Auditorium’ iherereye i Jinja aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20UGX mu myanya isanzwe, ibihumbi 30UGX mu myanya y’abanyacyubahiro, ibihumbi 50UGX muri VVIP n’ibihumbi 500UGX ku meza y’abantu batanu.
Si Prosper Nkomezi wenyine utegerejwe i Kampala kuko Israel Mbonyi nawe ategerejweyo ku wa 23 Kanama 2024 mu gihe we azanataramira i Mbarara ku wa 25 Kanama 2024.
Prosper Nkomezi yari aherutse gukorera igitaramo gikomeye i Kigali
Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!