Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri Instagram.
Ni nyuma y’uko indirimbo ‘Pepper Me’, yafatanyije na Zinoleesky, ikuwe kuri Spotify bisabwe n’inzu ifasha abahanzi ya ‘JTon Music’ yabarizwagamo mbere bakaza gutandukana nabi, ndetse bakitabaza inkiko.
Uyu muhanzi yavuze ko JTon Music yiyemeje kumwangiriza izina nyuma yo kubura miliyoni 1$ yari itegereje kuzamukuraho.
Ati “Abantu bo muri sosiyete yamfashaga bagerageje kuzimya Cynthia Morgan ni na bo bari kugerageza kunzimya. Birabababaza kuko ntacitse intege na nyuma yo kundega banyifuzamo miliyoni y’Amadorali bagatsindwa.”
Nubwo iyi sosiyete ntacyo irabitangazaho, Qing Madi yarahiriye gukoresha ubushobozi bwe bwose kugira ngo indirimbo ye isubire kuri uru rubuga rwa Spotify.
Usibye ibi, muri 2025 yahuje igitekerezo na Kizz Daniel bemeza ko umuziki wa Nigeria wuzuyemo ibikorwa bibi by’abagamije kumira impano z’abahanzi.
Element aherutse gutangaza ko ari gukorana n’uyu muhanzi kuri album ye yitegura gusohora vuba iriho indirimbo hagati y’umunani n’icumi.
Ni album Element yifashishijemo ibindi byamamare nka Ruger, Kizz Daniel, n’abandi barimo abo mu Burengerazuba bw’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!