Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
“Oh Dieu” - Jay C Ambassador
Ni indirimbo nshya ya Jay C Ambassador, aho aba agaragaza ko ibintu bigenda bihindukana n’abari mu Isi ndetse ibyo tutakekaga kuri bamwe tugasanga babikora. Iri kuri album ye nshya iriho indirimbo 10 yagombaga gufatanya na Green P, ariko bikarangira uyu mugenzi we ayimuhariye.
Uretse indirimbo ‘Oh Dieuh’, Jay C yahise ashyira hanze, yavuze ko nyuma y’igihe gito ateganya kujya asohoraho indirimbo kuko yifuza ko umwaka wa 2025 warangira yose amaze kuyisohora.
“Pretty Girl” - Olimah
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Olimah. Igaruka ku musore udakunda kwiyegereza abakobwa, ariko akagira umwe aca iryera akamukora ku mutima ku buryo amuhozaho ijisho.
“Nanjye Ni uko” - Memo
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Memo. Igaruka ku musore uhorana impungenge kubera umukobwa bakundana, akamusaba kumwitaho kuko na we ari nk’abandi bose aha umwanya.
Inamana -Mr Kagame
Mr Kagame uri muri gahunda yo gushyira hanze album ye nshya yakoranye na ’Black market records’ aherutse gusinyamo amasezerano, yasohoye indirimbo nshya yise Inamana.
Ni indirimbo igiye hanze ikurikira iyo yise ’Swali’ yakoranye na Heavy Cane uri mu bahanzi bagezweho muri Kenya.
“Tuzabonana” - X-Bow Man
Umuhanzi X-Bow Man yasohoye indirimbo nshya yise Tuzabonana iri mu njyana ya Reggae. Ni indirimbo yumvikanamo amagambo ahumuriza ababuze ababo mu gihe baba bashenguwe n’intimba aho agira ati "Nubwo biteye agahinda gupfusha umuntu ukunda, byatebuka byatinda, umunsi umwe tuzabonana."
Nk’uko yakunze kubitangaza mu bihe bitandukanye, uyu umuhanzi ubarizwa mu Bufaransa yibanda cyane ku bihangano bitanga ubutumwa bwubaka ahereye ku nkuru mpamo haba mu mateka ye bwite ndetse n’uko abona ubuzima n’Isi muri rusange. Ni muri urwo rwego yagiye akora indirimbo mu njyana zinyuranye no mu ndimi zitandukanye harimo Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, kuva mu minsi ishize yatangiye umushinga wo gukora Reggae mu Kinyarwanda mu rwego rwo guhuza iyo njyana n’umuco gakondo Nyarwanda mu buryo bw’umwihariko.
X-Bow Man yavuze ko mu gihe cya vuba azatanganza imvo n’imvano y’uwo mushinga. ‘Tuzabonana’ ije isanga zimwe mu ndirimbo za Reggae amaze gukora mu Kinyarwanda harimo nka Gatebe-Gatoki, Akebo, Gitera, ndetse n’izindi.
“Quand on est en amour (Version Projet Québec Afrique)” - Abahanzi bo muri Canada n’abo mu Rwanda
Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda bahuriye mu mushinga w’indirimbo ‘Quand on est en amour’ ya Patrick Norman wo muri Canada, yamamaye cyane mu myaka yo hambere.
Ni umushinga wiswe ‘Institut La Voix des Profondeurs’ ukorera i Rutsiro ndetse n’uwitwa ‘Projet Québec-Afrique’ ukorera muri Canada, bamurikaga iyi ndirimbo yakozwe ivuguruwe mu buryo bushya irimo Abanyarwanda.
Iyi ndirimbo yakozwe mu mushinga wo gutanga ubufasha binyuze muri iki gihangano, aho hazakusanywa amafaranga yo gufasha mu buryo butandukanye imiryango yo mu Rwanda itishoboye. Irimo abahanzi barenga 150 bo muri Canada ndetse n’abo mu Rwanda barimo Bwiza, Nicole Musoni usanzwe aba muri Canada, Bruce Melodie, Marina Deborah, Juno Kizigenza, King James, Knowless na Producer Loader.
“Umudanangizwi Part2” - Urugeera
Ni igisigo gishya cy’abasizi bagize itsinda Urugeera. Baba bagaruka ku kuntu akenshi abagabo bamwe bagwa mu manga kubera gukunda ako munsi y’umukandara, bagafata ku ngufu.
“Tambaza” - Fela Music
Ni indirimbo nshya y’itsinda Fela Music. Baba baririmba bagaragaza ukuntu umuntu akenshi hari igihe ateganya ibintu, agasanga hari ibyamwitambitse ariko agakomeza guhatana.
“Ifoto” - Kenny Kai
Kenny Kai uzwi cyane mu ndirimbo ziganjemo izikunze gukora ku mitima ya benshi, yashyize hanze indirimbo agaragaza ukuntu biyima ibyo bakeneye ngo bashimishe Isi cyangwa abantu bayituye.
“Pour La Vie” - Espizi x Icenova
Ni indirimbo nshya y’abahanzi Espizi na Icenova. Baba baririmba bagaragaza ukuntu ubuzima bw’umuntu buba bukeneye umuntu umwe rukumbi mu rukundo, bwisangwamo n’ushaka umukunzi kandi akenshi biba.
“Wa Cyana We” - Edin Hodari ft Real Roddy
Ni indirimbo nshya ya Edin Hodari uri mu bahanzi bakizamuka na Real Roddy uri mu bahanzi bari kwiyegereza benshi. Muri iyi ndirimbo baba bavuga ku musore cyangwa umukobwa ukundana n’umukobwa akamujyana mu mico irimo kwiyahuza ibiyobyabwenge.
“Irirenga” - Charles Mwafurika
Ni indirimbo nshya ya Charles Mwafurika ya kane. Yabwiye IGIHE ko ari indirimbo igaragaza ukuntu rudashira. Ati “Ni indirimbo y’urukundo ivuga ku nkuru y’urukundo. Umuntu aba abwira uwo akunda ko n’ubwo nta byera ngo de, ariko irirenga ari na ko rirasa ari ko urwo amukunda rudateze kurenga.”
Yavuze ko ari indirimbo ashaka ko imufungurira amarembo. Ivanze injyana zitandukanye zirimo Gakondo na Kompa.
“Ebenezer’’ - Korali Umucyo
Ebenezer ni indirimbo nshya ya Korali Umucyo ibarizwa mu Itorero Angilikani ry’ u Rwanda, Paruwasi ya Kabuga. Ni indirimbo yibanda ku butumwa bwo gushima Imana ku bw’imirimo imaze gukora mu gihugu no mu itorero. Batangira bagira bati “Wadukoreye, ibikomeye imitima yacu irabihamya. Ebeneza, Imana ikomeye, Imana ihebuje, warahabaye uratuzahura.”
Bakomeza kandi bahamya bati “Waturwaniriye intambara tuzi n’izo tutazi, watubambiye amahema uratuneshereza tuzahora tuvuga ineza yawe.”
Indirimbo zo hanze
Ndani -Kidum
“The Society” - The Weeknd
“Hampstead” - Ariana Grande
“Tiramisu” - Don Toliver
“Talk to me” - Damiano David, Tyla, Nile Rodgers
“Walk Upon The Water” - Passenger ft. The Kingdom Choir
“Scumbag” - Qing Madi
“Working” - Keith Sweat, Qing Madi


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!