Yverry yavuze ko iyi ndirimbo byamworoheye kuyandika kuko ari ubuzima yari arimo. Ati”Uwatekereza ko nayandikiye umukunzi wanjye ntabwo yaba yibeshye cyane, nubwo atari we gusa nayandikiye, na we biramureba rwose arakumbuwe kandi abyumve.”

Yverry avuga ko kuba iyi ndirimbo yari ijyanye n’ibihe arimo byatumye imworohera mu kuyandika.

Ati “Biba ari byiza kandi nanjye byaramfashije kuko navugaga ibintu nzi neza, ni ibihe nanjye nari ndimo bitandukanye no kuba waba uterateranya amagambo utazi neza aho uhera n’aho usoreza, ibintu urimo birakorohera.”

Uyu muhanzi usibye ibi ariko kandi yanasabye abantu bafite abakunzi babari kure muri ibi bihe kuyibatura, aha akaba by’umwihariko yahereye ku nshuti ye Kimenyi Yves amusaba kuyoherereza Miss Muyango.

Yverry yongeyeho ko ikorwa ry’iyi ndirimbo ryamuvunnye cyane ko byari mu bihe Abanyarwanda basabwaga kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Usibye iyi ndirimbo, Yverry yijeje abakunzi be ko mu minsi iri imbere afite ibihangano byinshi agomba gusohora.

Yverry yongeye kumenyesha abakunzi be ko habaye nta gihindutse umwaka utaha tariki 14 Gashyantare nabwo ku munsi w’abakundanye azabakorera igitaramo nyuma y'uko n’uyu mwaka yakoze icyo kumurika Album ye ya mbere cyanagenze neza cyane.

Reba ikiganiro twagiranye na Yverry nyuma yo gusohora iyi ndirimbo

Umva hano iyi ndirimbo nshya ya Yverry 'Quarantine Love'

Yverry ahamya ko indirimbo ye nshya yashibutse ku rukumbuzi yari afitiye umukunzi we
Yverry ahamya ko indirimbo ye nshya yashibutse ku rukumbuzi yari afitiye umukunzi we
Yverry yasabye Yves Kimenyi gutura iyi ndirimbo Miss Muyango, Uhereye ibumoso ni; Kimenyi Yves, Umukunzi wa Yverry, Yverry na Miss Muyango
Yverry yasabye Yves Kimenyi gutura iyi ndirimbo Miss Muyango, Uhereye ibumoso ni; Kimenyi Yves, Umukunzi wa Yverry, Yverry na Miss Muyango