Mu butumwa yanyujije ku Rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Queen Kalimpinya, yagaragaje uburyo atewe ishema no guhabwa aya mahirwe, ashimira Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwamutekerejeho.
Yanditse ati “Amagambo ntashobora kwerekana uburyo nshimishijwe no kwita izina umwana w’ingagi. Murakoze@RDBrwanda.”
Ni ku nshuro ya 19, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB hategurwa ibirori byo Kwita Izina hizihizwa ibi binyabuzima byo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bisigaye hake ku Isi.
Ni ibirori bimaze kumenyerwa nk’ibihuruza amahanga kuko byitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, n’ abavuga rikumvikana hirya no hino ku Isi.
Kalimpinya washyizwe ku rutonde rw’abazita izina ni umukobwa w’imyaka 24, yatangiye kwamamara ubwo yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akegukana umwanya w’Igisonga cya Gatatu.
Kugeza ubu ni we mukobwa wenyine uri mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, umukino yinjiyemo mu 2019.
Ni umukino watumye uyu mukobwa arushaho kwamamara cyane mu Rwanda no hanze yarwo dore ko ku wa 14 Kamena, Umwongereza Lewis Hamilton ukina amasiganwa y’imodoka nto, Formula 1, yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto y’Umunyarwandakazi Kalimpinya Queen ari gukina amasiganwa y’imodoka.
Females In Sport isanzwe igaruka ku bagore baba muri siporo by’umwihariko iyo gutwara imodoka na moto, ni yo yari yabanje gusangiza abantu ifoto ya Kalimpinya, ivuga ko ari we “mugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda.”
Queen Kalimpinya wabaye co-pilote imyaka itatu. Mu mwaka ushize ni bwo yiyemeje gutwara ubwe, akora amateka yo kuba umugore wa mbere ukina Rally mu Rwanda.
Uyu mukobwa uherutse kwakira agakiza amasiganwa ya mbere y’imodoka yitabiriye atwaye imodoka ni Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022, nubwo atabashije gusoza kuko imodoka yamutengushye hasigaye uduce tubiri muri 12 twakinwe icyo gihe.
Muri Werurwe 2022 yaje kwitabira “Sprint Rally All Star 2022” yakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana anabasha gusoza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice. Icyo gihe babaye aba kane anegukana igikombe cy’umukobwa witwaye neza mu isiganwa.
Kalimpinya kandi yitabiriye Isiganwa ‘Nyirangarama Sprint Rally’ ryakinwe muri Gicurasi 2022 nabwo iki gihe akaba yari umushoferi wungirije.
Huye Rally 2023 yabaye irushanwa rya kabiri Queen Kalimpinya yitabiriye nk’umushoferi mukuru cyane ko yari amaze igihe akina ariko ari umushoferi wungirije, icyo gihe, muri Werurwe, ni we Munyarwanda wabashije gusoza isiganwa mu gihe kandi yabaye uwa gatatu.
Ibi byiyongeraho ko mu isiganwa rya Nyirangarama Rally, ryabaye ku wa 11 Kamena 2023, Kalimpinya wari kumwe na Ngabo Olivier, yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umurundi Faida Philbert wabaye uwa mbere.
Words can not express how grateful I am to name a baby Gorillas. Thank you @RDBrwanda @Kwitaizina I am honored 💛. https://t.co/NlJdd037W3
— Queen Kalimpinya (@KalimpinyaQueen) August 31, 2023


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!