Ku wa 7 Werurwe yari yatawe muri yombi azira kudatanga indezo ku mugore we batandukanye bamaze kubyarana abana batatu.
Byabaye ku wa Gatatu ubwo yitabaga urukiko rwo mu mujyi wa Chicago. Ubundi R.Kelly asabwa gutanga indezo y’amadorali ibihumbi $161 ariko we yemeye gutanga ibihumbi $60 byonyine.
Uyu mugabo ubukungu bwe bwifashe nabi muri iki gihe, kuko aho yakuraga amafaranga hose bitandukanyije nawe kubera ibyaha 10 ashinjwa byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa.
CNN yatangaje ko uyu muhanzi kuri ubu yamaze kurekurwa hatanzwe ibi bihumbi $161, ariko iki kinyamakuru cyatangaje uwishyuye aka kayabo ataramenyekana kuko ahagombaga gusinywa n’uwishyuye nta kintu kiriho.
R.Kelly akiva muri gereza yabwiye itangazamakuru ko agiye guhangana n’ibiri kumuvugwaho ndetse mu mike bikaba birangiye.
Ati “Ndabasezeranya, tugiye kurangiza ibi byose. Nibyo navuga ubu, ndabasezeranya.”


Ibitekerezo 0