Ku wa 18 Gashyantare 2023 umucamanza wa Leta ya Chicago, Harry Leinenweber yatesheje agaciro icyifuzo cy’umuririmbyi R. Kelly wari wasabye kugirwa umwere mu rubanza rushya rwo gukinisha umwana muto filime z’urukozasoni.
R. Kelly w’imyaka 56 umwaka ushize yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 ku byaha icyenda birimo gusambanya abana no gushora mu busambanyi abagore n’abakobwa.
Uyu muhanzi mu birego bishya arashinjwa icyaha cyo gukinisha filime z’urukozasoni umwana muto, abashinjacyaha bakaba basaba ko uyu yahabwa igifungo cy’imyaka 25 kikongerwa kuri 30 aherutse gukatirwa.
Umwaka ushize i Chicago uyu muhanzi n’umwanditsi w’indirimbo yahamijwe ibyaha bitatu byo gushora abana mu filime z’urukozasoni n’ibyaha bitatu byo gusambanya abana.
Abunganira uyu muhanzi mu mategeko bari baherutse gutanga batanze gusaba ko habaho urundi rubanza rushya, uru rugateshwa agaciro bavuga ko umutangabuhamya mu rubanza yayobeje abacamanza avuga ko ataramenya neza niba azasaba indishyi z’amafaranga.
Iki cyifuzo nticyakiriwe n’inteko iburanisaha nyuma y’ibyumweru bibiri cyari kimaze gitanzwe.
Umutangabuhamya wahawe amazina ya ‘Jane’ yavuze ko R.Kelly yatangiye kumusambanya anafata amashusho afite imyaka 14.
Umucamanza mukuru w’urukiko Leinenweber yagize ati "Kuba Jane n’umwunganizi we batekereje ko bashobora gusubizwa indishyi ntibisobanura ko yabeshye mu buhamya bwe".
Uru rubanza biteganyijwe ko ruzakomeza ku wa 25 Gashyantare 2023, R.Kelly aramutse ahawe ibi bihano bishya byo muri Chicago byazatuma uyu muhanzi asohoka muri gereza afite imyaka 100.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!