Umucamanza Martha M. Pacold, ukorera i Chicago, yahagaritse urubanza rwari ruteganyijwe ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, ahubwo asohora icyemezo kigizwe n’amapaji atanu y’impapuro, ahakana ubusabe bwa Kelly bwo gufungirwa igihe gito mu rugo iwe.

R. Kelly ubusanzwe witwa Robert Sylvester Kelly, afite imyaka 58, ni umuririmbyi wahawe ibihembo bya Grammy byinshi, gusa ubu afungiwe muri gereza ya Butner, muri Leta ya North Carolina.

Umucamanza Pacold yavuze ko inkiko za leta zigira ubushobozi buke iyo bigeze kuri iki kirego yari yatanze ashinja abashinzwe gereza gushaka kwivugana uyu muhanzi, maze asuzuma inzira zose zashoboraga gutuma icyifuzo cya Kelly cyemerwa, ariko azihakana imwe ku yindi.

Yavuze ko Kelly atigeze atanga ibimenyetso bifatika bishyigikira ibi birego, yari yatanze avuga ko yari agiye kwivuganwa. Abunganira Leta bo bavuze ko ibyo Kelly avuga bisa n’ibitangaza, babigereranya n’uruhurirane rw’ibinyoma.

Kelly yari yatanze inyandiko zitandukanye muri uku kwezi, avuga ko abashinzwe gereza bashatse kugirana amasezerano n’abayobozi b’amatsinda y’abahezanguni b’abazungu, kugira ngo bamwice, bagamije guhisha amakuru ashobora kubashyira mu mazi abira afite.

Avuga kandi ko nyuma yaho bamujyanye aho yari afungiwe wenyine, maze bakamutera imiti myinshi ku bushake, bikamuviramo kujyanwa mu bitaro no kubagwa kubera ibibazo by’amaraso yari yafatanye.

R. Kelly, uzwi mu ndirimbo nka I Believe I Can Fly, yakatiwe n’urukiko rw’i Chicago mu 2022 kubera ibyaha bitatu byo gukora amashusho y’urukozasoni agaragaramo abana n’ibindi byaha bitatu byo gushuka abana ngo baryamane na we. I New York, mu 2021, yahamwe n’icyaha cyo gukora umutwe w’abagizi ba nabi no gucuruza abantu.

Ari kurangiza igice kinini cy’igihano cy’imyaka 20 yakatiwe i Chicago hamwe n’icy’imyaka 30 yakatiwe i New York, icyarimwe.

Yagiye asasa imigeri akajurira ashaka kugaragaza ko ari umwere, mu manza yaburanye harimo n’urwo yajuririye mu Rukiko Rw’Ikirenga muri Amerika. Mu minsi ishize yanasabye Perezida Donald Trump kumufasha akaba yarekurwa, ariko nta gisubizo yigeze amuha.

R. Kelly yasabye kurekurwa ashinja abashinzwe gereza gushaka kumwivugana, aterwa utwatsi
R. Kelly yasabye kurekurwa ashinja abashinzwe gereza gushaka kumwivugana, aterwa utwatsi