Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya CBS, aho yavuze ko hari abantu babiri inyuma n’ubwo atatangaje abo ari bo.

R Kelly wigize gushinjwa gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure mu 2002, yavuze ko abantu bari kuririra ku byahise kugira ngo bamusenye. Ati ‘barashaka kunyica.’

Uyu mugabo waranzwe n’amarira n’umujinya muri iki kiganiro, yavuze ko kuryamana n’umukobwa utabishaka byaba ari ubucucu burenze ukwemera.

Ati “Koresha ubwenge bwawe, irengagize ibinyamakuru, irengagize uko wiyumva. Unyange cyangwa unkunde, ariko koresha ubwenge bwawe. Ubwo naba ndi igicucu nte n’amateka yanjye n’ibyo naciyemo? Ntabwo nigeze mbikora, ntabwo ari njye. Ndi kurwanira ubuzima bwanjye.”

Mu kwezi gushize R kelly yakorewe dosiye irimo ibirego 10 bijyanye no gufata ku ngufu abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 17. Ibi byaha akekwaho yabikoze kuva mu 1998 kugera 2010 nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Leta ya Illinois.

Umujyanama we mu by’amategeko yavuze ko umukiriya we arengana. Ati “ntekereza ko bariya bagore bose babeshya.”

R Kelly aherutse kwishyikiriza polisi, arafungwa ariko aza kurekurwa atanze ingwate.
Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’irindwi kuri buri cyaha.

Bitewe n’ibyo ashinjwa R Kelly yabaye igicibwa kugeza n’aho ibitangazamakuru bitandukanye bisibye indirimbo ze.

R Kelly yageze aho asuka amarira ahakana ibyo ashinjwa
R Kelly yageze aho asuka amarira ahakana ibyo ashinjwa