00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Racine na Khalfan basohoye EP, Ariel Wayz, Rick Ross na Gahongayire bakora mu nganzo… Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 10 October 2026 saa 01:53
Yasuwe :

Umuraperi Racine yasohoye EP yahurijeho Umunya-Tanzania, Umurundi, Umunya-Zambia n’ibindi byamamare. Khalfan na we yashyize hanze EP ye yahurijeho ibyamamare byinshi byo mu Rwanda nyuma y’uko hari zimwe mu ndirimbo ziyigize yari yarasohoye.

Ariel Wayz n’abarimo Aline Gahongayire, Yuhi Mic, Manick Yani, Kaya Byinshii na Fela Music bakoze mu nganzo basohora indirimbo zo gushimisha abafana muri izi mpera z’icyumweru, mu gihe hari n’abashya binjiye mu muziki.

Ni ko kandi byagenze ku bahanzi bo hanze y’u Rwanda barimo Bien wo muri Kenya, Umurundi Big Fizzo, Marioo wo muri Tanzania, Omah Lay wo muri Nigeria n’abandi.

Hanze ya Afurika hari Drake, Rick Ross, Offset, Quavo, Young Jonn, Gunna, Wale n’abandi.

Muri ya gahunda ya IGIHE yo kubagezaho indirimbo zo kumva cyangwa kureba muri Weekend, dore zimwe mu zigezweho muri iki cyumweru turimo.

Waiting - Ariel Wayz

Ku bufatanye bwe n’ishami rya Kenya rya Universal Music, Ariel Wayz wamenyekanye mu muziki, cyane cyane ubwo mu rukundo na Juno Kizigenza, yakoze mu nganzo asohora indirimbo ye yise ‘Waiting’.

Ni indirimbo aba asabamo umuntu kutitwaza ubucuti busanzwe bafitanye ngo ashake kububyaza umusaruro mu buryo bw’urukundo uko yishakiye, ahubwo ko akwiye kwihangana agategereza.

Khalfan yasohoye EP yise ‘My Way’

"My Way" ni indirimbo imwe ariko Khalfan yahurije hamwe ibindi byamamare icyenda ari byo Davis D, Passy Kizito, Marina Deborah, Alto Muzik, Bull Dogg, Okkama, Papa Cyangwe, Social Mula na Uncle Austin.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize EP nshya yitwa ‘My Way’ uyu muhanzi yashyize hanze guhera ku wa 9 Ukwakira 2026 ndetse akaba anateganya gukora ibirori byo kuyumvisha abantu be.

Racine yasohoye EP yise ‘Rwa HipHop II — Vol. 01’

Umuraperi Racine yasohoye EP yise ‘Rwa HipHop II — Vol. 01’ iriho n’izindi nyinshi zagiye hanze zitunganyijwe na Producer Logic Hit It.

Urarinzwe – Aline Gahongayire

Aline Gahongayire usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo yise Urarinzwe. Ni indirimbo ihumuriza abantu ko nta byago bibategereje bizagira icyo bibakoraho, na cyane ko Imana iba ibabereye maso.

Burundu - Red Iyizire

Red Iyizire usanzwe ari umukobwa wa Senderi Hit yinjiye mu muziki afashwa na Derek Sano, wahoze mu itsinda rya Active, ndetse ahita ashyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Iyizire’.

Ni EP iriho indirimbo umunani zirimo n’iyi "Burundu". Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi arata ubutwari umukunzi we, akanamwizeza kumukunda kuzageza ku mpera z’ibihe.

Shy – Yuhi Mic

Umuhanzi Yuhi Mic yasohoye iyi ndirimbo y’inkuru y’umusore wizeza urukundo umukobwa akamubwira ko nta wundi azamubangikanya na we.

Naragukundaga - Manick Yani

Uyu muhanzi wamamaye ubwo yakoranaga indirimbo ‘Akayobe’ na King James, yongeye gukora mu nganzo asohora iyo yise Naragukundaga.

Indirimbo umuntu yumva akiyibutsamo inkuru y’urukundo rwe rwiza rw’ahahise, ariko akicuza impamvu rutakomeje.

Asante – Mani Martin

Mani Martin uzwi mu muziki Nyarwanda yakoze mu nganzo asohora indirimbo yose ‘Asante’.

Ni indirimbo igaruka ku mashimwe ya buri munsi aba afitiye imana aho imucira icyanzu iyo umwanzi yamuciriye icyobo.

Mu buryo bw’amashusho, iyi indirimbo ni iya mbere asohoye iri kuri album “REBIRTH’ uyu muhanzi yasohoye guhera mu mpera za 2025.

Bimbwire - Nshuti Intime

Nshuti Intime usanzwe uririmba muri korali, yinjiye mu muziki yatangiye ku giti cye asohora iyi ndirimbo yise ‘Bimbwire’.

Ni umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana ariko akaba asanzwe ari n’umuhanga wandikira ndetse akanacurangira korali abarizwamo.

Te Amo - Rambo Rardy Ft Social Mula

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bw’umusore agenera umukobwa ko amukunda cyane bidasanzwe, akamwizeza kuzamurinda amarira.

Urwanyuma – Sandy

Sandy yasohoye indirimbo ya mbere, imwinjiza mu muziki, ikaba igaruka ku mukobwa uba warababajwe n’inkundo, akarahira yemeza ko nta wundi mukunzi ategereje mu buzima nyuma y’uwo baba bari kumwe.

Amajwi yayo yakozwe na Producer Murirooo, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Director Xo Ye.

The Life Of Champions - Kaya Byinshii

Kaya Byinshii uri mu bahanzi batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda, yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise The Life Of Champions.

Igaruka ku iterambere rishakwa n’umuntu ukiri muto uba waraturutse kure mu cyaro ariko agakomeza umutsi cyane ko aba ashyigikiwe n’ababuyeyi be kugeza ku munota wanyuma.

Abanyakigali – Fela Music

Itsinda ry’abasore biyise Fela Music ryakoze mu nganzo risohora indirimbo ryise "Abanyakigali".

Yakozwe na Producer Pakkage, ikaba igaruka ku buryo umusore aba yishakira ibintu by’imitungo ifatika mu gihe abandi bo bazi ko nta kigenda cye.

Nkiri Muto – Zither Organ

Urayumva - Nicole Musoni Ft Mistaek

Taho – Beat killer

Umudomo – Beat killer

Atlas – Guerishom

Favor - Youngest AY Ft Taz, PoppA & HUNNi

Roza – Pasco P Ft DJ B.

Ca Hirya - Slim Daddy

Izo hanze

I’ll Be Okay – BIEN

Ababare – Big Fizzo Ft Eden

Mtu Mzima - Marioo

Artificial Happiness – Omah Lay,

Solar Eclipse – Drake Ft Don Toliver

Loaded – Rick Ross Ft Kemar McGregor

Every Night - Offset

BA – Quavo Ft Future

MADARA - EZ MIL Ft Eminem, Neil Kaplan & Hideyoshi

Glass In The Air – Young Jonn

2am In Toronto – FOLA Ft Davido

Pop It - Gunna

Toxic Lyrikali - Mbebe

Like I - Wale Ft Andra Day

Shauku – Rankline Sadah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages