Mbabazi Lilian ari mu gahinda gakomeye kubera urupfu rwa Radio, bari bafitanye abana babiri umukuru yitwa Asante afite imyaka irindwi. Mu kiganiro aherutse kugirana na NBS mbere y’uko Radio apfa, yavuze ku rukundo rwabo ndetse agaruka ku bihe bibi n’ibyiza basangiye.
Mbabazi na Radio bamenyanye mu mwaka wa 2005, bahuriye muri Kaminuza ya Makerere aho bigaga mu ishuri rimwe mu ishami rya Social Sciences. Yavuze ko bombi bahavuye basoje amasomo ariko bahita binjira mu muziki nk’impano yatumye ubumwe bwabo bukomera.
Uyu munyarwandakazi yavukiye mu Mujyi wa Kampala gusa yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside. Yabaye i Kigali igihe kinini mbere y’uko asubira i Kampala gukomeza amashuri muri Kaminuza ya Makerere ari nabwo yinjiye muri Blue3.
Yavuze ko yamenyanye na Radio bahujwe na muzika bombi biyumvagamo ariko batarabikora nk’umwuga, bombi bakundaga kuririmba gusa yatinyutse kwiyerekana nk’umuhanzi ukomeye abifashijwemo na Radio babaga bari kumwe igihe kinini.
Agitangira gukundana na Radio yabanje kubibwira barumuna be na babyara be babaga i Kampala, ngo yaje kubwira nyina ibya Moses [Radio] ubwo yasamaga bimutunguye [afite imyaka 26].
Yagize ati “Gutwita byari nk’impanuka, ni ibihe byangoye cyane mu buzima bwanjye, nabihagazemo kigabo Asante aravuka. Ntabwo twari twiteguye ko tugiye kubyarana icyo gihe, byabanje kumutonda [Radio] ariko uko inda yagiye ikure byagiye birushaho kudushimisha.”
Nubwo bagiye bagirana umwiryane mu gihe bamaze bakundana, Mbabazi yavuze ko yibuka Radio nk’umugabo yakundaga cyane. Yahamije ko yari umuntu uca bugufi nubwo hari igihe byageraga agahinduka.
Yagize ati “Twarakundanaga, abana twabyaranye baje kubera ikintu gikomeye cyari kiduhuje. Nyuma yo kubyarana, twarakundanaga ubundi tugatandukana, icyo gihe naje gusa n’uva mu muziki ariko aramfasha ndagaruka, nibwo yanyandikiye ‘Vitamin’.”
Mbabazi na Radio bafitanye abana babiri, umukuru yitwa Asante afite imyaka irindwi naho umuhererezi yitwa Izuba bavukiye muri Uganda ariko ubu bazanwe kuba mu Mujyi wa Kigali.
Radio akomoka i Nyagatare?
Mu mwaka wa 2016 hasakaye inkuru yavugaga ko Radio na Weasel baguze ikibanza mu Kagari ka Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Icyo gihe ni nabwo byakajije umurego bamwe bashimangira ko ‘Radio avuka mu Rwanda’ ndetse ko ahafite indi mitungo.
Inkuru y’uko Radio na Weasel baguze ikibanza i Kigali imaze gusakara mu binyamakuru, umwe mu bazi neza aba baririmbyi [wanze ko dutangaza amazina ye] yahishuriye IGIHE ko Radio avuka mu Burasirazuba bw’u Rwanda ahahoze hitwa mu Mutara.
Yavuze ko Radio, Weasel ndetse na Chameleone bafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda bikaba bikurikiranwa n’abo mu miryango yabo baba muri iki gihugu.
Ati “Nka Chameleone wanabaye hano imyaka myinshi we afite inzu zirenze imwe i Kigali, ba Weasel na Radio na bo batangiye kwiyumva cyane mu Rwanda. Radio we anafite mushiki we wigisha mu Burasirazuba, amakuru mfite ni uko ari ho bakomoka usibye ko wenda atabikwemerera.”
Mu itohoza ryimbitse IGIHE yakoze twashakije uwo mwarimukazi wigisha i Nyagatare bivugwa ko avukana na Radio ntitwamubona gusa bamwe mu bazi cyane inkomoko y’uyu muhanzi bavuze ko adakomoka mu Rwanda nk’uko bivugwa ariko ko hari abantu bo mu muryango we bahatuye.
Mu gitaramo Good Life yakoreye muri Serena Hotel muri Nyakanga 2015, Radio yavuze ko ari Umunyarwanda utuye i Kampala wishimira ko u Rwanda rwibohoye. Yagize ati “Ndi Umunyarwanda, nanjye ndi Umunyarwanda ariko atuye[utuye] i Kampala”
Mukuru wa Chameleone witwa David Mayanja ubwo aheruka mu Rwanda yabwiye IGIHE ko Chameleone yatangiye ubuzima bwo kwiyubaka no kwiteza imbere ahereye i Kigali gusa ntiyavuze niba koko ahafite imitungo.
Ati “Ni ho ha mbere yabaye [Chameleone] , yaje mu Rwanda afite imyaka nka 16 y’amavuko. Yaje nyuma ya Jenoside [...] numvaga avuga ko ari igihugu cyiza nanjye nkumva mfite amatsiko yo kuhaza.”
Chameleone ngo ni we wabakundishije u Rwanda kuko nyuma yo kuhava asubiye gutura i Kampala yakundaga kuvuga ibyiza yahaboneye kenshi.
Radio yabwiye Mbabazi Lilian inkomoko ye
Mu kiganiro duheruka kugirana na Mbabazi Lilian wabyaranye abana babiri na Radio, yavuze ko uyu muhanzi atavuka mu Rwanda nk’uko bivugwa gusa na we yemeje ko ahafite abantu benshi bo mu muryango bahatuye.
Yagize ati “Njyewe navukiye i Kampala, twagarutse mu Rwanda Jenoside irangiye […] Iwacu aho bakomoka ku ivuko ni ahitwa mu Mutara muri Kiziguro, aho niho nyogokuru wacu akomoka, ni ho umuryango wacu ukomoka.”
Yabajijwe niba koko Radio akomoka mu Rwanda asubiza ko atari byo nubwo bivugwa. Ati “Radio afitemo abavandimwe bake mu Rwanda, hari abantu bo mu muryango we batuye mu Rwanda, hari abahafite imiryango ariko we ntabwo akomoka inaha, iwabo ni muri Uganda.”
Se wa Radio ni Umurundi
Mu byo baganiriye bagikundana, Radio ngo yabwiye Lilian Mbabazi ko se akomoka i Burundi naho nyina akavuka muri Uganda bityo ko nta sano na rito afitanye n’u Rwanda uretse abantu bo mu muryango we baje kuhatura.
Yagize ati “Uko muzi n’ibyo yansobanuriye kuva twamenyana, nzi ko atavuka mu gihugu cyanjye, nta n’ubwo dukomoka mu gace kamwe nk’uko abantu bakunze kubivuga. Radio afite se w’Umurundi naho nyina akaba uwo muri Uganda.”
Nyina na se wa Lilian Mbabazi batuye mu Mujyi wa Kigali gusa ngo bakomoka ahahoze hitwa mu Mutara i Kiramuruzi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2018 kuri Paruwasi ya Rubaga harabera amasengesho yo gusabira umuririmbyi Radio hanyuma azashyingurwe kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare iwabo mu cyaro ahitwa Kagga muri Nakawuka muri district ya Wakiso.
Radio asize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Lilian Mbabazi; hari n’abandi babiri yabyaranye n’umuzungukazi ndetse n’undi umwe yabyaye akiri muri kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO