00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio na Weasel bagarutse gutaramira i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 July 2014 saa 07:53
Yasuwe :

Nyuma y’ukwezi kumwe bavuye mu Rwanda kuhakorera igitaramo bafatanyije na The Ebonies, abasore bagize Good Life(Radio na Weasel) bazataramira Abanyarwanda ku itariki ya 12 Nyakanga 2014.
Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Show Time Events ari na bo bari gutegura iki gitaramo, basobanuye ko bari bafite gahunda yo guhuza abahanzi bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba gsa kubera igisibo Abayisilamu barimo ntibyakundira bamwe mu bahanzi birangira Good Life ariyo ibonetse gusa. Umuyobozi wa (…)

Nyuma y’ukwezi kumwe bavuye mu Rwanda kuhakorera igitaramo bafatanyije na The Ebonies, abasore bagize Good Life(Radio na Weasel) bazataramira Abanyarwanda ku itariki ya 12 Nyakanga 2014.

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bwa Show Time Events ari na bo bari gutegura iki gitaramo, basobanuye ko bari bafite gahunda yo guhuza abahanzi bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba gsa kubera igisibo Abayisilamu barimo ntibyakundira bamwe mu bahanzi birangira Good Life ariyo ibonetse gusa.

Umuyobozi wa Show Time Events mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati, “Twashakaga guhuza abahanzi bakomeye muri East Africa ariko biza kugorana ukuntu. Twagerageje kuvugana na Diamond na ba Ali Kiba ariko igisibo barimo kiba inzitizi. Cindy na we twari twavuganye ariko tuza gusanga hari ikindi gitaramo agomba gukorera i Kigali mbere gato y’icyacu”

Muri iki gitaramo cyiswe Skol Lager Concert, Radio&Weasel bazaba bafatanyije n’abahanzi nyarwanda barimo Bull Dogg, Urban Boyz, Uncle Austin, Social Mula, Allioni, Two4Real na Kitty Joyce.

REBA IGITARAMO RADIO NA WEASEL BAKOREYE I KIGALI:

Kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2014 guhera saa kumi z’umugoroba. Iki gitaramo kizabera mu marembo ya Stade Amahoro, kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 1,000 na 5,000 mu myanya y’icyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages